RFL
Kigali

Papa Francis yatunguwe n’umwana wamukuyemo ingofero ye ahora yambaye_ VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/03/2017 7:46
0


Umwana w’umukobwa w’imyaka 3 witwa Estella Westrick yageze i Roma aho yagiye gutembera umuryango we ukamujyana guhura na Papa Francis. Uyu mwana mu gihe yasuhuzanyaga na Papa yahise amukuramo ingofero ye ahora yambaye.



Uyu mwana yari ateruwe n’umwe mu bantu bakora kwa Papa, agirango basuhuzanye. Papa yasomye uyu mwana ku itama umwana nawe amwiba umugono ahita ashikuza mu mutwe ingofero Papa ahora yambaye izwi nka zucchetto, iya Papa iba isa umweru, ni mu gihe abakaridinali, abasenyeri n’abandi bambara iyi ngofero bo bambara andi mabara.

Papa afite ingofero ahora yambaye

Nk’uko CNN ibitangaza, uyu mwana ukomoka muri Atlanta yaje i Roma gusura se umubyara muri batisimu witwa Mountain Butorac. Uyu mwana akimara kwambura Papa ingofero ye abari aho bose basetse na Papa ubwe arimo nk’uko amashusho abigaragaza.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND