RFL
Kigali

OMS iravuga ko itabi ridatera kanseri gusa ahubwo ryangiza umutima ku buryo bukomeye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/05/2018 16:45
0


Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya itabi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS riravuga ko kuva mu mwaka wa 2000 itabi ryagabanijwe ariko si ku kigero gishimishije ngo haracyari intambwe ndende yo gutera mu rwego rwo kurihashya burundu.



OMS ikomeza ivuga ko itabi riri ku isonga mu bikomeje gutuma haboneka indwara zifite aho zihuriye n’umutima kuko abantu bangana na miliyoni 3 bapfa buri mwaka bazize itabi.

Abantu benshi bibwira ko kunywa itabi bishobora kuba intandaro yo kurwara za kanseri zitandukanye n’izindi ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero gusa ariko si ibyo gusa kuko n’utarinywa ariko wahumetse umwotsi waryo rimugiraho ingaruka bigateza impfu nyinshi nk'uko Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi mukuru wa OMS abivuga.

Kubw’izo mpamvu OMS iratangaza ko itabi ridatera kanseri gusa ahubwo ishobora kwangiza umutima w’uwarinyoye mu gihe gito. Impamvu iri shami rivuga ko hakiri inzira ndende yo guhashya itabi kuko mu bihugu nk’u Bushinwa, 60% by’abanywa itabi ni abantu bageze mu za bukuru naho muri Indonisia no mu Buhinde bo bazi neza ko kunywa itabi nta ngaruka bitera.

Bityo rero OMS irasaba abantu kumanika amatangazo menshi ahantu hahurira abantu, avuga ko bitemewe kunywa itabi kuko ahari byatuma umubare w’abarinywa ugabanuka. Nubwo bigaragara ko ikigero cy’igabanuka ry’itabi gishimishije kuko mu mwaka wa 2000 itabi ryagabanutseho 20%, mu mwaka wa 2016 rigabanukaho 27% ariko harifuzwa ko mu mwaka wa 2025 rizaba rigeze kuri 30% n'ubwo bigaragara ko kubera ukuntu bamwe mu rubyiruko baryishoyemo cyane bikaba bituma hakekwa ko mu mwaka wa 2025 igabanuka ritazarenga 22%.

Src: www.who.in






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND