Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riratangaza ko ifatwa ry’ibinyobwa bidasembuye byongerwamo isukari riri ku kigero cyo hejuru kandi bikaba bituma indwara ziterwa n’ibi binyobwa ziyongera ku bwinshi mu batuye isi
Ni muri urwo rwego rero OMS yafashe umwanzuro wo gukora ubukangurambaga mu kuzamura umusoro w’ibi binyobwa nibura ho 20% bityo n’ifatwa ryabyo rizagabanuka 20% bitume impfu ziterwa n’ifatwa ryabyo zigabanuka kuko imisoro izaba yiyongereye bitume n’ababinywa bagabanuka
Ibi byatangajwe na Dr. Tedros Adhanom Ghebrehesus ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa twitter ko ashyigikiye kuzamurwa kw’iyi misoro
OMS ivuga kandi ko abenshi mu bahitanywa n’indwara zitandura zirimo iziterwa n’ibinyobwa bidasembuye byongerwamo isukari aria bantu batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ivuga kandi ko hakenewe kuzamurwa kwimisoro y’itabi kugirango nabyo bigabanye umubare w’abarinywa kuko naryo riri mu bitera impfu nyinshi
Ngo hatagize igikorwa mu rwego rwo kwrinda impfu ziterwa n’ibi binyobwa, byazakomera cyane kuko kuri ubu hagararara abantu bangana na 71% bapfa bazize indwara zitandura ziterwa n’ibinyobwa bidasembuye byongerwamo isukari
Src: www.who.int
TANGA IGITECYEREZO