RFL
Kigali

Nzamukosha Assoumpta aratabariza umwana we ufite umwenge ku mutima uvamo amaraso ajya mu bihaha

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/05/2018 7:28
0


Umwana w’imyaka 3 witwa Nsabimana Princesse yavukanye umutima munini uriho imyenge ibiri, umwe ukava uvamo amaraso ajya mu bihaha, bishobora kuviramo umwana urupfu. Kuri ubu umubyeyi we ari gutabaza abanyarwanda ngo abone ubushobozi bwo kuvuza uwo mwana.



Uyu mubyeyi witwa Nzamukosha Assoumpta avuga ko uyu mwana we yatangiye kumuvuza afite amezi 6 kuko yabonaga abyimba mu gatuza ariko abaganga bakaba baratinze kumenya ikibazo nyakuri uyu mwana afite. Nyuma yo kumuvuza mu bitaro bitandukanye birimo CHK ndetse n’ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe.

Nyuma ni bwo yaje kubwirwa ko uyu mwana afite umutima munini ndetse ufite imyenge ibiri, umwe ukaba uvamo amaraso yerekeza mu bihaha, kuba yakira bikaba bisaba ubuvuzi yabona mu buhinde bwatwara 12,000$, ni ukuvuga 10,436,760 Rwf akubiyemo ayo kuvuza, ayamufasha kubaho mu gihe yagiye kurwaza umwana mu buhinde ndetse n’itike y’indege kugenda no kugaruka.

Umwana

Uyu mwana yavukanye umutima ufite ikibazo

Amaze kumenya uko byifashe, Nzamukosha Assoumpta yandikiye Minisante asaba ubufasha bwo kuvuza umwana we gusa ngo umuganga witwa Mucumbitsi wari waranavuye uyu mwana mbere yabwiye Minisante ko uyu mwana afite amahirwe macye yo kubaho igihe yaba abazwe ngo kuko igihe yashoboraga kubagwa ntagire icyo aba cyarenze. Ibi ariko ntibyaciye uyu mubyeyi intege yakomeje gushakisha amakuru yose ngo yumve ko nta buryo umwana we yazakira abaganga bo mu buhinde bamubwira ko atarengeje Ukuboza uyu mwaka haba hari amahirwe ko uyu mwana yabagwa agakira.

Umwana

Umuganga yagaragaje uko ikibazo giteye ndetse n'icyo bisaba ngo umwana avurwe

Avuga ko ku busanzwe akora akazi ko gucuruza mituyu muri gare yo mu mujyi wa Kigali ndetse asanzwe afite n’abandi bana 2 bakuru kuri uwo urwaye kandi se w’umwana yitabye Imana, ubwo bushobozi bwo kuvuza akaba ntabwo afite. Nk’uko uburwayi ntawe ubuhamagara, Assoumpta yisanze afite iki kibazo kimukomereye akaba atabaza abanayrwanda bafite umutima w’impuhwe ko bamufasha uko bashoboye akabasha kuvuza uyu mwana.

Nzamukosha Assoumpta atuye i Kagugu mu murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, uramutse ushaka kugira ubufasha umuha wakoresha nimero 0788888148 kuri Mobile Money ye cyangwa se ugakoresha konti yo muri Equity Bank 4004111219613. Gusangiza abandi iyi nkuru ni ingenzi kuri we kuko akeneye ko abantu benshi bashoboka bamenya ikibazo afite bityo bakaba banaboneraho kumutera inkunga bashoboye iyo ariyo yose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND