Umuhanzi Espy umaze kumenyerwa mu njyana ya hip hop,yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
“Bari babizi”iyi ni yo ndirimbo Espy yashyize hanze mu mashusho. Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko kuba atari gukora cyane byaterwaga n’amasomo na cyane ko yari ari mu mwaka wa nyuma ubu ibikorwa bikaba bigiye kwiyongera,iyi ndirimbo ikaba yaratunganyijwe na producer witwa Holu ukorera mu nzu itunganya imiziki yitwa “One tree entertainment”
Umuhanzi Espy akaba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu bijyanye n'ubwubatsi.
Hano umuhanzi Espy yari ari kumwe na producer Holu wo muri One tree entertainment.
TANGA IGITECYEREZO