Nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka mu gihugu cya Afurika y’epfo havuzwe inkuru y’umupasiteri witwa Daniel Lesego wategetse abantu basengera mu rusengero rwe gusohoka hanze bakarisha ubwatsi,ubu noneho yabategetse kunywa peteroli.
Nk’uko bigaragara ku mashusho ari kuzenguruka hirya no hino ku mbuga za internet pasitori Daniel Lesego wo mu itorero rya Rabboni Centre Ministries agaragara afata icupa ririmo peteroli akarisengera avuga ko peteroli iri buhinduke umutobe w’inanasi.
Nawe yabanje kubereka ko anyoyeho
Muri aya mashusho,Pasiteri Lesego agaragara aha bamwe mu bayoboke b’idini rye icupa rya peteroli abasaba gusomaho ngo babwire abandi bayoboke uburyo bumvise imeze.Bamwe mu bayoboke basomyeho bavuze ko biryohereye cyane ndetse banamusaba kubongera mu gihe abandi bavuze ko bumva bifite icyanga nk’icy’amaraso,abandi bakikubita hasi nyuma yo gusomaho.
Hari abanyoyeho bahita bagwa igihumure
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo umu mu pasitori yagaragaye ategeka abayoboke b’idini rye gusohoka hanze bakarisha ubwatsi nk’inka cyangwa ihene.Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka nabwo yategetse abana kubyinira mu nda za ba nyina batwite mu rwego rwo kwerekana ububasha bwo gukora ibitangaza ahabwa n’Imana.Nyuma nabwo yagaragaye agenda akandagira hejuru y’abayoboke be ngo mu rwego rwo kubavanamo ibyaha.
Ese wemera ko uyu mupasiteri ibintu akora abikoreshwa n’Imana koko?
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO