RFL
Kigali

Nyuma yo gutegeka abayoboke be kurisha ubwatsi, Pasiteri Lesego yabasabye kunywa peteroli -Amashusho

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:25/09/2014 17:22
13


Nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka mu gihugu cya Afurika y’epfo havuzwe inkuru y’umupasiteri witwa Daniel Lesego wategetse abantu basengera mu rusengero rwe gusohoka hanze bakarisha ubwatsi,ubu noneho yabategetse kunywa peteroli.



Nk’uko bigaragara ku mashusho ari kuzenguruka hirya no hino ku mbuga za internet pasitori Daniel Lesego wo mu itorero rya Rabboni Centre Ministries agaragara afata icupa ririmo peteroli akarisengera avuga ko peteroli iri buhinduke umutobe w’inanasi.

huoj

Nawe yabanje kubereka ko anyoyeho

Muri aya mashusho,Pasiteri Lesego agaragara aha bamwe mu bayoboke b’idini rye icupa rya peteroli abasaba gusomaho ngo babwire abandi bayoboke uburyo bumvise imeze.Bamwe mu bayoboke basomyeho bavuze ko biryohereye cyane ndetse banamusaba kubongera mu gihe abandi bavuze ko bumva bifite icyanga nk’icy’amaraso,abandi bakikubita hasi nyuma yo gusomaho.

ghk

Hari abanyoyeho bahita bagwa igihumure

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo umu mu pasitori yagaragaye ategeka abayoboke b’idini rye gusohoka hanze bakarisha ubwatsi nk’inka cyangwa ihene.Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka nabwo yategetse abana kubyinira mu nda za ba nyina batwite mu rwego rwo kwerekana ububasha bwo gukora ibitangaza ahabwa n’Imana.Nyuma nabwo yagaragaye agenda akandagira hejuru y’abayoboke be ngo mu rwego rwo kubavanamo ibyaha.

Kanda hano urebe ukuntu Pasitori Lesego yahaye abantu peteroli abizeza ko yahindutse umutobe w'inanasi

Ese wemera ko uyu mupasiteri ibintu akora abikoreshwa n’Imana koko?

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwacu liberata9 years ago
    Ibyobintu ndemeza ko bitava ku Imana ni kwa shitani.
  • 9 years ago
    ahubwo uwo numwuka satani
  • sibomana Ramadhan 9 years ago
    ndumiwepe! uyuwe arakaze IMANA barayibeshyera ahubwo akwiriyegusengerwa akarekakwica abantu.
  • Vianne Ndikumana9 years ago
    Uyu Mupaster Leta Ya Sautha Africa Nimufat Ararengera Uburenganzira bwikiremwa Muntu.
  • clement9 years ago
    ibintu akora ntawamenya ngusa uwiteka niwe wo kutuyobora tukamenya indini turimo apana kuyoba ngusa njye kubwanjye simbizi hari ijambo riri muri bibiriya rivungango hazanduka amandini menshi avunga ijambo ryimana kandi akora ibitangaza aribyo bimenyetso byibinyoma nkurikije ibyo njye mbona isi irikurangira kbs murakoze,p.
  • martine9 years ago
    Ariko Imana yararushye pe bashishoze neza kuko Imana idakors gutyo(mukavuyo)
  • FIYETE9 years ago
    abonabatekamutwe
  • Imbaragambi9 years ago
    Ibi ni bya bihe bya nyuma aho abantu bazajya bajya gusaba za powers kwa sekibi, bakayobya benshi ngo sekibi abone abayoboke bafenya mu kuvuga ijambo Yesu Yesu, kugirango baze ari benshi maze bahindure indimi ngo arasabira abakristu kdi arimo kubamurika shitani ngo ngaba abo wantumye none nanjye impa ibyo twumvikanye. harabajya mu bitnu bibi batabizi mana weeee. Nyagasani Mana yacu dutabare uturinde sekibi asigaye akora ku mugaragaro.
  • Paticko9 years ago
    Isi igeze kumusozo ni mureke twiyeze.
  • Paticko9 years ago
    Isi igeze kumusozo ni mureke twiyeze.
  • kayitesi yvette9 years ago
    isi igeze habi mu izina rya yesu uwo mudayimoni aramara abantu ahubwo!bakubite ihene igihebeba.
  • BEBE9 years ago
    mana we tabara ubwoko bwawe kuko isi igeze ahakomeye shitani asigaye akora kumugaragaro kuko ibibintu ntibibaho abasenga nugushikama mugasenga kuko ibintu bibaho nibyo kuturimbura gusa reba uwavuze ngo namaraso yahise agwa ahaaaaaaaa imana irendire abana bayo mumababa yayo
  • Trukfit9 years ago
    NABAMBWEEEE





Inyarwanda BACKGROUND