RFL
Kigali

Nyuma yo gushinga ikompanyi ye bwite Sandra Teta yateguye Iserukiramico y’abanyamideli

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/03/2015 9:05
3


Sandra Teta wamenyekanye cyane ubwo yabaga igisonga cya cya Miss SFB 2012 agiye gutegura iserukiramuco rigamije guteza imbere abanyamideli yise Rwanda international Fashion World .



Iki gikorwa kikaba giteganyijwe kuba mukwezi kwa kamena taliki ya 20 kugeza kuri 27 muri uyu mwaka wa 2015 kikabera kuri Porto Fino Hotel.Si ukumurika imideli gusa ahubwo hazabamo ibikorwa byinshi harimo ibitaramo byo kumurika imideli,ibikorwa byo gufasha,amahugurwa kubijyanye n’imideli ndetse n’ubusabane.Sandra avuga nubwo iri serukiramuco rigiye kuba kunshuro yambere rifite intego yo kuzakomeza no guteza imbere abakora imyenda (designers) ndetse n’abanyamideli (models) kwerekana impano yabo.

Kuri ubu nyuma yo kuva muri Rwanda inspiration back up yari afatanyije nuwahoze ari umukunzi we Prince Kid  ndetse na EAP yakoreraga ,Sandra akaba yarafyunguye ikompanyi ye bwite  yitwa Luminous Events ikaba ari nayo irimo itegura iri serukiramico ifatanyije na Exclusive event.Nubwo kandi iri serukiramuco rizaba mu kwezi kwa kamena gutoranya abanyamideli bazarigaragaramo(Casting) biraba muri iyi weekend aho hazaba harimo gutoranywa abasore n’inkumi bashoboye gutambuka neza no kuba bamurika imideli neza.Abazaba bahagarariye akanama nkemurampaka ni Keza Joanah wabaye Miss Heritage mu miss Rwanda 2015,Patrick wo mu Inkanda House,Claude Kabengera,Umwari Neema,Vanessa wabaye igisonga cya mbera cya Miss Rwanda 2015.

events

Ubwo inyarwanda.com yabazaga Sandra amakuru niba iyi kompanyi ye ayifatanyije na Derek wo muri active bakundana muri iyi minsi nkuko bimaze iminsi bivugwa ko baba barashinze ikompanyi ,yirinze kugira byinshi abivugaho atangariza inyarwanda.com ko ntakintu bafatanyije.

san

 

Sandra Teta uri gutegura igikorwa kizahuza abanyamideli 

Twababwira ko iri serukiramuco kandi rizitabirwa n’abanyamideli baturutse kwisi hose hari mo abo mu bihugu nka Uganda,Burundi,Gabon n’ibindi byinshi …

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbera amir9 years ago
    ni byiza cyane kandi biranakenewe muri fashion industry keep it up sandra igitekerezo ni inyamibwa god bless you
  • king 9 years ago
    wow yego rata wwe uzi ibintu iyo business yawe irimo inyungu za dange good luck
  • cola9 years ago
    Ariko muransetsa pe aba se batowe ijobundi koko binjiyemo gute mugutoranya ababishoboye ndumiwe pe.





Inyarwanda BACKGROUND