RFL
Kigali

Nyuma yo gukora impanuka, gufungwa no gukurikiranwa ari hanze, Riderman yasomewe imyanzuro y'urubanza

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/11/2014 10:52
23


Nyuma y’amezi hafi ane umuhanzi Riderman akurikiranwa n’ubutabera, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2014 nibwo yasomewe imyanzuro y’urubanza rwe, akaba yiruhukije kuko mu myanzuro yamufatiwe hatarimo gufungwa nk’uko nawe ubwe yari amaze iminsi abifiteho impungenge, ubu akaba ashima Imana cyane n’ubutabera bw’u Rwanda.



Mu gitondo cyo kuwa kane tariki 31 Nyakanga 2014, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Rwandex habereye impanuka ikomeye aho imodoka zagonganye bikomeye ndetse n’imodoka y’umuhanzi Riderman ikaba iri mu zakoze impanuka ariko uyu muraperi we akaba ntacyo yabaye n’ubwo imodoka ye yangiritse cyane kimwe n’izindi bagonganye, abandi bantu bari muri izo modoka nabo hakaba harimo abakomeretse.

riderman

riderman

riderman

Muri iyo mpanuka imodoka ya Riderman yari yangiritse cyane ariko uyu muraperi ntacyo yabaye

Iyi mpanuka yabayemo kugongana kw'imodoka eshatu harimo ebyiri zitwara abagenzi imwe ya Toyota Coaster n'indi ya Toyota Hiace, icyo gihe umuhanzi Riderman wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Benz yashatse kuzinyuraho yihuta hanyuma imodoka zose zigahita zigongana, aza gukurikiranwaho ibyaha birimo no gutwara atabifitiye uruhushya n’ibyangombwa.

Mu myanzuro y'urubanza rwa Riderman, nta gifungo cyajemo

Mu myanzuro y'urubanza rwa Riderman, nta gifungo cyajemo

Nyuma y’iyi mpanuka Riderman yarafunzwe ariko nyuma aza kurekurwa akomeza gukiriranwa n’ubutabera ari hanze, ariko icyo gihe hari byinshi atari yemerewe birimo no kuba yarenga imbibi z’u Rwanda, akaba kandi yarasabwaga kwitaba ubutabera igihe cyose yabaga yahamagajwe, ibi byose akaba yarabyubahirije maze ategereza umunsi nyirizina wo guhabwa imyanzuro ku byo yaregwaga, mu byemezo yafatiwe hakaba harimo gutanga ihazabu y’amafaranga atatangajwe na nyir’ubwite ariko nta byo gukatirwa igifungo byajemo.

Urubanza Riderman yaregwaga n'ubushinjacyaha ibyaha birimo gukomeretsa no gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya, rwasomewe ku rukiko rw'ibanze rwa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, rukaba rwanzuye ko Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yatanga ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda byabaye ngombwa ko atatangazwa mu itangazamakuru, hanyuma uyu muhanzi agahita arekurwa kuko n'ubwo atari ari muri gereza yasaga n'ufungishijwe ijisho.

Uyu muhanzi yari afite ubwoba ko ashobora gukatirwa igifungo

Uyu muhanzi yari afite ubwoba ko ashobora gukatirwa igifungo

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Riderman yashimangiye ko yari amaze igihe adatuje kandi adafite ubwisanzure kuko hari bimwe mu byo atari yemerewe nko kuba yajya hanze y’igihugu, akaba kandi yari afite ubwoba ko ashoboka gukatirwa ibihano birimo n’igifungo ariko akaba yishimiye ko ubutabera bwakoze akazi kabwo, ubushishozi bwabwo bukaba bwanzuye ko adakwiye gufungwa.

Riderman arashimira cyane abakomeje kumuba hafi

Riderman arashimira cyane abakomeje kumuba hafi

Riderman arashimira cyane Imana yamufashije muri ibi bihe bitari bimworoheye, agashima cyane ubutabera bw’u Rwanda ku kazi keza bukora ndetse akanagaruka ku bantu benshi batandukanye bagiye bamwereka ko bari kumwe nawe mu bihe bikomeye, baba abamusengeye, abamusuye ndetse n’abandi bamubaye hafi mu bundi buryo bunyuranye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Saphilon9 years ago
    there z no justice!!!
  • umukunzi constanta9 years ago
    Imana ishimwe kuko yakoze ibikomeye rider man BG up
  • Ngabo9 years ago
    Agomba kuba afite uko yabigenje ngo abyivanemo. Ibyaha yaregwaga birakomeye.
  • Tatou9 years ago
    msz msz imana ishimwe ahubwo komeza uduhe kumirongo
  • Rwiyendera Julius9 years ago
    Sha Imana Ishimwe Umusaza Abaye Umwere Alhamudilillah
  • Abdoul sibo9 years ago
    Twishimiye ko umuhanziwacu atigeze akomereka kbsa birakwiye gushima Imana.
  • cithe9 years ago
    ahuuuuiiiii!!!!! icyubahiro nicyawe mana
  • nizeyeimana Theoneste9 years ago
    muvugishije ukuri ubu muvuze iki koko Inyarwanda namwe murancanga wasanga harabayemo ruswa kugira tudakurikirana ibintu kuburyo ibyo yakoze byaba bijyana namafaranga yaciwe jiyo mpamvu mwanze kubitangaza yaba mwe ndetse nabacciye urubanza mwaciye urwabana koko!!!!
  • 9 years ago
    urakoze mana kubwi ibitangaza wakoreye ibisumizi
  • igisumizi9 years ago
    Thx God!!!!!!! Now uri free imana yakoze ibyayo
  • 9 years ago
    Rider Man Nanjye Twarikumwe Murakogahinda Uwamamaye Peace And Love
  • 9 years ago
    riderman ndakwemera cyane ark ushake permel utazongera gufatwa utujuje ibyangombwa bakagufunga kandi utugira inama za bagabo
  • ADRIE BECONECT9 years ago
    kbs nibyiza kuba yarenze ariya mazi magari
  • bitegwamaso alphonse9 years ago
    turishimye natwe ariko ntuzongere gutwara udafite uruhushya
  • 9 years ago
    Iyo Hazabu Ntigira Umubare?
  • denyse9 years ago
    icyubahiro nikimana.Rider turagukunda rwose.imana ntizagusiga nagato.nomubibazo izajyana nawe.icyusabwa nukuyimanya ,ukanayikorera.uzasome muri yeremiya26:21.nomuri 1 petero 5:7.
  • Iinda9 years ago
    Glory be to God. Imana ishimwe pe luv ya rider
  • habanabakize maurice9 years ago
    imana koko ishobora byose azajye kuyishimira murusengero
  • ngabire Florence9 years ago
    Rider Dufatanyije Nawe Gushima Imana .
  • adfe 9 years ago
    Riderman agira umutima mwiza kndi ndamugunda sanaaa Imana ishimwe cyane Ikomeze Ibane nawe





Inyarwanda BACKGROUND