RFL
Kigali

Kompanyi ya Precision Media House (PMH) ikorera muri Amerika ifatanyije na Task on AIR yo mu Rwanda biyemeje kuzazenguruka igihugu bareba abakeneye ubufasha-Video

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/11/2017 17:43
0


Umuryango wafashijwe n’izi kompanyi zishyize hamwe utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gahanga, umudugudu wa Rugasa aho mu kwezi kwa Kanama bawishyuriye mituel bakanawuha ibiribwa. Nyuma y’iki gikorwa, ngo barateganya kuzazenguruka uduce dutandukanye bashakisha abakeneye ubufasha, bakazakusanya inkunga



PMH /Preicision TV isanzwe ikorera muri Amerika aho ikora ibiganiro muri Diaspora Nyarwanda ihaba. Kuri ubu ikaba yaratangiye  umushinga wo gufasha imiryango ikennye kurusha indi mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kunganira gahunda z’igihugu z’iterambere. Ku ikubitiro Tariki 15 Kanama, 2017 nibwo PMH  ifatanyije na Task On Air bafashije umuryango utuye mu karere ka Kicukiro aho bishyuye ubwisungane mu kwivuza ‘mituel de Sante’ abantu 8 bagize uyu muryango unatanga inkunga y’ibiribwa birino umuceri, amavuta n'ibindi. Umubyeyi w’abana barindwi bigaragara ko yarabayeho nabi nyuma y'urupfu rwa se w'aba bana wagwiriwe n'ikirombe, yishimiye iki gikorwa. Yagize ati’

 Igikorwa cyakozwe ni cyiza, ikintu kiri bumfashe ni uko ndi buteke nkagaburira abana kuko ubu rwose nta kintu nari nibitseho. Ubwo rero ndashima Imana ko ahri ikintu yakoze kandi yanakoze izakomeza igakora. 

Umuryango washyikrijwe mituel ukanahabwa ibiribwa

Umuyobozi w’umudugudu wa Rugasa mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro Catherine Mukankuto yashimiye byimazeyo uyu muryango ku gikorwa bakoze cyo kuzirikana uyu muryango kuko umubyeyi wafashijwe yarakeneye ubwunganizi

Nyuma y’iki gikorwa, abahagarariye Precision TV mu Rwanda biyemeje nabo gutanga uwo musanzu wo kuzenguruka uturere dugize igihugu bareba abakwiye gufashwa kurusha abandi. Uretse ibi ngo baranateganya gufasha abana bari mu nkambi z’impunzi nka Gihembe harimo n’ibikoresho by’ishuli nk'uko byavuzwe na Desire Munyankuyo.

Ibikorwa byo birakomeje, ntabwo ari hariya duhagarariye, Precision TV igiye gukomeza isura abatishoboye, cyane cyane abatishoboye nk'uko twabitangiye, hakabamo nanone abantu batuye mu bice bitandukanye, twavuga nk'abari mu nkambi z'impunzi, tukaba ari naho tugiye gukomereza aho turimo dupanga gukomereza gukora ibindi bikorwa mu gufasha.-Desire Munyankuyo 

 Abakunzi ba Precision TV bari muri Diaspora zitandukanye nabo bashyigikiye iki gikorwa baniyemeza kukigira icyabo, bakaba bariyemeje kuzajya batanga umusanzu wabo wo kubaka igihugu, batanga Mituel, inkunga y’ibiribwa , imyenda  ku miryango no kubakorera ubuvugizi.

Umwe mu bashinze bakanayobora PMH/Precision TV Desire Munyankuyo akaba yavuze ko iki gikorwa kigiye gukomereza mu bindi bice by’igihugu anashimira abakunzi ba Precison TV bagize uruhare muri iki gikorwa anashishikariza Diaspora iki gikowa kukigira icyabo.

Umwe mu bakozi ba Task On Air n'umuryango wahawe ubufasha

PMH/Precision TV ifite ikicaro muri leta ya Texas inafite abayihagarariye muri Canada, Uburali n’Ubushinwa. Zimwe mu byo yibandaho mu biganiro byayo ni ukumenyekanisha ibikorwa by’abanyarwanda batandukanye binyuze mu biganiro bigaruka ku iterambere , kwihangira imirimo, ubucuruzi, imyidagaduro n’umuco.

Bahati na mugenzi we batangije Company ya Precision Media House muri Amerika

Bamwe mu bahagarariye Precision TV mu Rwanda

KANDA AHA UREBE VIDEO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND