RFL
Kigali

Nyuma yo gufasha Tonzi igihe kinini, umuhanzi Bernard nawe yatangiye kuririmba ku giti cye-Video

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:28/11/2014 17:10
8


Umuhanzi Bernard Turinumukiza nyuma yo gukorana no gufasha abandi bahanzi harimo na Tonzi, kuri ubu aratangaza ko yatangiye gukora umuziki ku giti cye . Intego afite akaba ari ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.



Umuhanzi Bernard atangaza ko yatangiye muzika muri 2008 . Kuva icyo gihe akaba yarakunze gufasha abandi bahanzi barimo  Tonzi . Uretse Tonzi, Bernard yanaririmbye muri korali ya Victoty Singers . Kuririmba ku giti cye akaba yarabitangiye mu mwaka wa 2013.

Bernard Turinumukiza aganira na Inywarwanda.com , ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo Nitumusifu yatangaje ko uri ubu ashishikajwe no kurushaho kuzana abantu benshi kuri Nyagasani bakakira agakiza abinyujije mu buhanzi bwe. Yagize ati” Intego mfite ni  ukurushaho kuzana abantu mu gakiza  no kubakangurira igaruka ry’Umwami Yesu  no kurushaho kumwitegura mbinyujije  mu butumwa bw’ indirimbo. ”

 dgg

Umuhanzi Bernard Turinumukiza

Kugeza ubu  umuhanzi Bernard Turinumukiza  amaze kugira indirimbo 6, harimo 2 z’amashusho. Intumbero ye akaba ari ugukora kugeza ku rwego rw’Akarere k’Iburasirazuba akaba ari nayo  mpamvu indirimbo Nitumusifu yayirimbye mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse n’Igiswahili. Bernard yongeyeho ko nubwo asigaye aririmba ku giti cye atavuye muri korali  Victory Singers cyangwa ngo areke gufasha abandi bahanzi . Kubwe avuga ko iyo hari umuhanzi umusabye kumufasha cyangwa korali imukeneye ntibimubuza kwitabira ubutumire kuko byose ari ugukora umurimo w’Imana.

Reba iyi ndirimbo hano

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alice9 years ago
    komeza ubagarure kuri yesu kandi natwe turagushyigikiyeeeeee
  • carine9 years ago
    ndamukunda pe!n ijwi ryiza rifitimbaraga
  • Murindwa M Bonny9 years ago
    Nakomereze Aho Ibihangano Byeturabishimye Cyane!
  • mimi9 years ago
    kiriya gitype ndacyemera ariko mbona yakunda...
  • 9 years ago
    Nonese ko atavuze ko yaririmbaga muri chorale New hope yo ku kabeza?Imana izabane nawe muri byose...courage,turagushyigikiye
  • marthens9 years ago
    Ndagukunda cyane muri new hope nizere ko utavuyemo. Courage.
  • kalisa9 years ago
    aririmba neza kandi yicisha bugufi abastar ntibazamwanduze
  • kalisa9 years ago
    aririmba neza kandi yicisha bugufi abastar ntibazamwanduze





Inyarwanda BACKGROUND