Umuhanzi Bernard Turinumukiza nyuma yo gukorana no gufasha abandi bahanzi harimo na Tonzi, kuri ubu aratangaza ko yatangiye gukora umuziki ku giti cye . Intego afite akaba ari ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.
Umuhanzi Bernard atangaza ko yatangiye muzika muri 2008 . Kuva icyo gihe akaba yarakunze gufasha abandi bahanzi barimo Tonzi . Uretse Tonzi, Bernard yanaririmbye muri korali ya Victoty Singers . Kuririmba ku giti cye akaba yarabitangiye mu mwaka wa 2013.
Bernard Turinumukiza aganira na Inywarwanda.com , ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo Nitumusifu yatangaje ko uri ubu ashishikajwe no kurushaho kuzana abantu benshi kuri Nyagasani bakakira agakiza abinyujije mu buhanzi bwe. Yagize ati” Intego mfite ni ukurushaho kuzana abantu mu gakiza no kubakangurira igaruka ry’Umwami Yesu no kurushaho kumwitegura mbinyujije mu butumwa bw’ indirimbo. ”
Umuhanzi Bernard Turinumukiza
Kugeza ubu umuhanzi Bernard Turinumukiza amaze kugira indirimbo 6, harimo 2 z’amashusho. Intumbero ye akaba ari ugukora kugeza ku rwego rw’Akarere k’Iburasirazuba akaba ari nayo mpamvu indirimbo Nitumusifu yayirimbye mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse n’Igiswahili. Bernard yongeyeho ko nubwo asigaye aririmba ku giti cye atavuye muri korali Victory Singers cyangwa ngo areke gufasha abandi bahanzi . Kubwe avuga ko iyo hari umuhanzi umusabye kumufasha cyangwa korali imukeneye ntibimubuza kwitabira ubutumire kuko byose ari ugukora umurimo w’Imana.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO