Umuhanzi Radio usanzwe aririmbana na mugenzi we Weasel ubu yamaze gufata icyemezo cyo gushakana na mugenzi we w’umuhanzikazi bamaze imyaka itatu bakundana, uyu akaba ari Lilian Mbabazi banafitanye abana babiri. Ibi bibaye nyuma y’aho mugenzi we Weasel nawe yahagaritse iby’ubushurashuzi akemera gushakana n’umukobwa yateye inda.
Aba bagabo bagize iri tsinda ryo muri Uganda, bakomeje kuvugwaho ubushurashuzi bukabije. Ku ruhande rwa Weasel we bivugwa ko afite abana 34 yabyaye ku bagore 24 batandukanye, aba kandi bakaba ari abazwi kuko hashobora kuba hari n’abandi batazwi. Uyu ariko aherutse gufata icyemezo cyo gushakana n’umukobwa witwa Shamira nawe utwite inda ye, uyu akaba yaramaze no kugeza uyu muhanzi mu muryango akamwerekana nk’umukwe wabo, akiyemeza kuzabana nawe wenyine akareka ubushurashuzi.
Mu minsi ishize bagenzi ba Weasel baramuherekeje ajya gufata irembo iwabo wa Shamira
Kuri ubu rero ugezweho ni Mozey Radio wari umaze imyaka itatu akundana n’umuhanzikazi Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda ariko uba muri Uganda, uyu mukobwa wanakoranye indirimbo na Kitoko Bibarwa akaba yari yarabyaranye na Radio abana babiri kugeza ubu, none nyuma y’iminsi bivugwa ko urukundo rwabo rutifashe neza ubu noneho biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo banerekana ko ibyo gutandukana nta shingiro bifite.
Urukundo ni rwose hagati ya Lilian Mbabazi na Radio
Kugeza ubu uyu muryango urimo kubana mu gihe bategura n’ubukwe mu minsi iri imbere, Lilian Mbabazi we akaba yaratangiye no kujya abwira inshuti ze inkuru nziza y’uko yaba agiye kubana n’umugabo babyaranye, ndetse aherutse no gushyira ahagaragara ifoto ari kumwe na Radio n’abana be avuga ko ari umuryango we, byerekana ko urukundo hagati yabo rumeze neza.
Mbabazi Lilian; umuhanzikazi muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda
REBA HANO INDIRIMBO YA LILIAN MBABAZI NA KITOKO
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO