RFL
Kigali

Nyuma ya Apple, Amazon nayo yageze kuri 1,000,000,000,000$ mu gaciro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/09/2018 17:30
0


Nyuma y’uko Jeff Bezos washinze Amazon ari we mukire kurusha abandi bose ku isi, ikompanyi ye yamaze kugeza muri tiriyari mu gaciro. Ibi byaherukaga kugerwaho na Apple, iyi kompanyi ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga bikundwa na benshi.



Amazon ibaye kompanyi ya kabiri ikomoka muri Amerika irenze uyu murongo. Imigabane muri iyi kompanyi yageze kuri $2,050.50 mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 gusa bihita byongera bijya hasi mu masaha y’umugoroba bijya kuri  $2,039.51.

Image result for Trillion dollars

Amazon ibaye iya kabiri nyuma ya Apple, kugeza ku gaciro ka tiriyari muri Amerika

Kugeza ubu Jeffrey Preston Bezos uzwi nka Jeff Bezos, umukire uri ku isonga ku isi, atunze amafaranga yenda kungana n’aya Bill Gates na Warren Buffet uyateranyije, aba bagabo bombi bakaba ari bo bamugwa mu ntege mu kwigwizaho amafaranga menshi ku isi nzima.

Kugeza ubu Amazon ikoresha abakozi bagera kuri 550,000 ku isi hose ndetse ikaba yinjiza $178,000,000,000 buri mwaka. Amazon ikata Cents 49 kuri buri dolari riguzwe ikintu biciye kuri interineti. Kuri Amazon abantu bahahirayo ibintu bitandukanye mu bica bitandukanye by’isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND