RFL
Kigali

Nyuma y’ukwezi asezerewe,umunyamakuru Gutterman yasubiye kuri Radio Isango star

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/10/2015 15:37
3


Nyuma y’ukwezi asezerewe hamwe na bagenzi be 9, kuri ubu umunyamakuru Gutterman Gutter yamaze gusubira kuri Radio Isango Star .Nyuma y’ukwezi asezerewe hamwe na bagenzi be 9, kuri ubu umunyamakuru Gutterman Gutter yamaze gusubira kuri Radio Isango Star .



Hari ku itariki 04 Nzeli 2015 ubwo Radio Isango Star  yasezereraga abakozi bayo bagera ku icumi, barimo abari bamaranye nayo igihe kirekire ndetse ubuyobozi bunemeza ko bari abakozi beza . Icyo gihe babahaye  rugari ngo bajye kwishakira akazi ahandi.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Radio umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Gutterman yasubiye ku Isango star nkuko nawe ubwe yabihamirije inyarwanda.com mu kiganiro kigufi twagiranye. Ati” Nibyo koko nasubiye ku Isango ubu ndakomeza gukora ibiganiro byo muri week end harimo Isango Top Charts gihita ku wa gatandatu gihitamo indirimbo 10 nyarwanda zikunzwe na Isango n’injyana za week end.

Abajijwe niba na bagenzi be bari basezerewe baba basubiye ku Isango, Gutterman yatangaje ko byo atabizi, kuko we yavuganye na Isango kugiti cye.

Abandi banyamakuru basezerewe hamwe na Gutterman twavugamo nka hakabamo umunyamakuru w’imikino Buhani Happy, Evariste Twagirayezu, Achille Mazimpaka, Isaac Murutampunzi wakoraga ibya tekiniki, Richard Dan Iraguha na Jean Bertrand Niwejambo.

Gutterman

Umunyamakuru Gutterman Gutter wishimiye gusubira ku Isango Star , we yita mu rugo

Icyo gihe Jean Lambert Gatare, umuyobozi wa Radio Isango Star, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yari yashimangiye ko aba bakozi batirukanywe ko ahubwo basezerewe kuko nta makosa babashinja. Yavuze  ko kubera ikibazo cy’ubukungu barebye bagasanga nta bushobozi bafite bwo gukomeza kubahemba, hanyuma bakaganira nabo bakabamenyesha ko biyemeje kubarekura kugirango babe bajya kwishakira akazi ahandi. Yasobanuye ko bibaho ko hari igihe umuyobozi areba agasanga amafaranga ahemba abakozi ari menshi kandi nta mafaranga ahagije arimo kwinjira.

Uretse kuba ari umunyamakuru wa Isango Star , Gutterman asanzwe afite umuryango“Nufashwa yafasha”udaharanira inyungu yashinze mu mwaka wa 2014  mu rwego rwo gufasha ababaye cyane cyane abana. Nubwo yari yarasezerewe kukazi yatangarije inyarwanda.com ko  yakomeje nubundi kuba hafi y’abana asanzwe afasha abifashijwemo n’inshuti ze n’abandi bantu bafite umutima utabara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amoni Bagirigomwa8 years ago
    ufite kuraje musaza?
  • igisumizi bakareke emmanuel8 years ago
    imana iguhe umugisha kubera icyo gikorwa cyurukundo nukuri komereza aho imana irakwishimira
  • Polo Claude 8 years ago
    Watsinze igitego cy'umutwe wangu garuka utume mpogora kwijwi ryawe ryiza





Inyarwanda BACKGROUND