RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 2 arangije Kaminuza akabura akazi,Marie Umuhorakeye yahisemo gutangiza uruganda ruto rukora inkweto

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:15/07/2017 11:01
0


Nyuma y’imyaka ibiri arangije Kaminuza akabura akazi,Marie Umuhorakeye yahisemo gutangiza uruganda ruto rukora inkweto.



Umuhorakeye Marie de Chantal akimara gushinga uruganda ruto mu mujyi wa Musanze avuga ko yaje kwihuza na bagenzi be barindwi muri Mata 2016,aha ngo batangiye bakora sandari bifashishije amapine y’imodoka yashaje n’impu mbere yo kwimukira Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Gusa nyuma yo kwimuka bagenzi be batanu barebaga inyungu za vuba bahise bacika intege babivamo. Avuga ko we atacitse intege kugeza ubwo ubu bucuruzi bwabo buhagaze asaga 1,000,000frw.Ibi ni ibintu yabashije kugeraho abifashijwemo n’amasomo yahawe na Digital Opportunity Trust (DOT) Rwanda.

Aganira n’umunyamakuru yagize ati”Nafashe icyemezo cyo kwiga byinshi ku bijyanye no kwihangira umurimo igihe nari narabuze akazi”.Umuyobozi mukuru wa DOT Rwanda,Violette Uwamutara avuga ko kongera ubumenyi ari ikintu cy’ingenzi ku bantu bakizamuka ndetse yongeraho ko iyi mirimo ihangwa izamura ubukungu.

Marie de Chantal

Marie Umuhorakeye arimo gutunganya indeshyo y'inkweto nshya agiye gukora.

Marie Umuhorakeye aheruka gutanga ikiganiro ku bijyanye n’urugendo rwe rwo kwihangira umurimo mu muhango wo guha impamyabushobozi ba rwiyemezamirimo 70 bari barangije amasomo bahabwaga na DOT Rwanda bari baturutse mu turere 16 two mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND