Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 31 Nyakanga, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Rwandex habereye impanuka ikomeye aho imodoka zagonganye bikomeye ndetse n’imodoka y’umuhanzi Riderman ikaba iri mu zakoze impanuka ariko uyu muraperi we akaba ntacyo yabaye.
Iyi mpanuka yabayemo kugongana kw'imodoka eshatu harimo ebyiri zitwara abagenzi imwe ya Toyota Coaster n'indi ya Toyota Hiace, ababibonye bemeza ko umuhanzi Riderman wari utwaye akamodoka ko mu bwoko bwa Benz yashatse kuzinyuraho yihuta hanyuma imodoka zose zigahita zigongana.
Abantu batatu nibo bakomeretse bikomeye ndetse abandi bagera kuri barindwi nabo bakomeretse bidakanganye cyane, umuhanzi Riderman n'uwo bari kumwe bo bakaba ntacyo babaye gikanganye ndetse umukobwa bari kumwe muri iyo modoka we akaba yahise ahunga ariruka.
N'ubwo imodoka ya Riderman yangiritse bikomeye, we ntacyo yabaye
Uyu muhanzi Riderman kandi yahise anatabwa muri yombi, abaturage bo bakaba bemeza ko yaba yirukaga cyane ndetse hakaba n'abavuga ko yaba yari yasinze ari nabyo bemeza ko byateje impanuka ariko ibipimo bya Polisi byo siko bibigaragaza.
Aha abashinzwe umutekano bapakiraga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ngo ivanwe mu nzira
Imodoka ya Riderman yangiritse cyane ariko iyi AIRBAG ngo niyo yamukijije
Ahabereye impanuka ni uko hameze nyuma yo gukuraho imodoka zagonganye
Ababyeyi ba Riderman bahise bahagera baza kwihanganisha umuhungu wabo
Imodoka z'ubutabazi nabo zahise zigoboka inkomere zibajyana kwa muganga
Inyarwanda.com iganira n'umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianey, yadutangarije ko iyi mpanuka yatejwe na Riderman akagonganisha imodoka eshatu harimo n'iyo yari atwaye, uyu muhanzi kandi akaba nta ruhushya rwo gutwara imodoka yari afite, Polisi nyuma yo gusuzuma ikaba yasanze uyu muhanzi nta ruhushya rwo gutwara yigeze, uretse urw'agateganyo (Provisoire) yakoreye ariko narwo rukarangiza igihe. Gusa nanone avuga ko ibijyanye no kuba yari yasinze nk'uko abaturage bari bahari babyemeza byo Polisi yasanze atari byo kuko ibipimo bigaragaza ko atari yasinze.
Ku bijyanye no kuba Riderman yatwaraga atabifitiye uruhushya, umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko ari amakosa akomeye, mu gihe bibayeho ko utwaye adafite uruhushya yakora impanuka agakomeretsa abantu barenze umwe akaba yacibwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 500, ndetse akaba ashobora no gufungwa kugeza ku mezi abiri.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO