AYIRWANDA Monique, umukecuru w’imyaka irenga mirongo icyenda y’amavuko uzwi nka Nyirabasare wo kuri base, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane aho yaguye mu bitaro bya Kibagabaga.
Mu gushaka kumenya amakuru ku cyaba cyishe uyu mukecuru byavugwaga ko nta muryango agira kuko yatungwaga n’ubuyobozi bw’umurenge wa Shyorongi ari naho yari atuye, ubuyobozi bwemeje ko ashobora kuba yazize izabukuru kuko ngo abaganga bagerageje gushaka icyaba cyamwishe kikabura nk'uko SEBAGABO NKUNZINGOMA Zazou, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yabitangarije Inyarwanda.com
AYIRWANDA Monique cyangwa se Nyirabasare wo kuri base yamenyekanye cyane mu ndirimbo ya Orchestre Impala aho abagize iri tsinda bahimbye indirimbo bayita Nyirabasare wo kuri base ariko bayihimba bagendeye ku nkuru mpamo yabaye kuri uyu mukecuru aho baririmba ko yaba yarahetse umwana mu ngutiya kandi umugabo we yari umwarimu.
Aya makuru kuri iyi ndirimbo yaje kwemezwa n’umwe mu bagize Impala ari we Mimi la Rose ndetse yemezwa na Nyirabasare ubwo yari akiriho avuga ko umugabo we yamuhaye amafaranga ngo ajye kugura impetso y’umwana maze ageze ku isoko yigurira inyama, abuze icyo ahekamo umwana ahitamo kumuheka mu ijipo ye ariko muri icyo gihe bayitaga ingutiya.
Nta muntu wari uzi imyaka ya Nyirabasare kuko ahanini yari afite ikibazo cyo mu mutwe kivanze n’izabukuru bigatuma atabasha gusubiza ibibazo abajijwe neza ariko umurebye wacyeka ko yari afite imyaka irenga 90. Yitabye Imana tariki 3 Gicurasi 2018 aguye mu bitaro bya Kibagabaga.
Imana imwakire mu bayo.
TANGA IGITECYEREZO