RFL
Kigali

Nyirabasare wo kuri base waririmbwe na Orchestre Impala yitabye Imana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/05/2018 13:12
8


AYIRWANDA Monique, umukecuru w’imyaka irenga mirongo icyenda y’amavuko uzwi nka Nyirabasare wo kuri base, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane aho yaguye mu bitaro bya Kibagabaga.



Mu gushaka kumenya amakuru ku cyaba cyishe uyu mukecuru byavugwaga ko nta muryango agira kuko yatungwaga n’ubuyobozi bw’umurenge wa Shyorongi ari naho yari atuye, ubuyobozi bwemeje ko ashobora kuba yazize izabukuru kuko ngo abaganga bagerageje gushaka icyaba cyamwishe kikabura nk'uko SEBAGABO NKUNZINGOMA Zazou, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yabitangarije Inyarwanda.com

Nyirabasare akigezwa ku bitaro bya kibagabaga

AYIRWANDA Monique cyangwa se Nyirabasare wo kuri base yamenyekanye cyane mu ndirimbo ya Orchestre Impala aho abagize iri tsinda bahimbye indirimbo bayita Nyirabasare wo kuri base ariko bayihimba bagendeye ku nkuru mpamo yabaye kuri uyu mukecuru aho baririmba ko yaba yarahetse umwana mu ngutiya kandi umugabo we yari umwarimu.

Aya makuru kuri iyi ndirimbo yaje kwemezwa n’umwe mu bagize Impala ari we Mimi la Rose ndetse yemezwa na Nyirabasare ubwo yari akiriho avuga ko umugabo we yamuhaye amafaranga ngo ajye kugura impetso y’umwana maze ageze ku isoko yigurira inyama, abuze icyo ahekamo umwana ahitamo kumuheka mu ijipo ye ariko muri icyo gihe bayitaga ingutiya.

Nta muntu wari uzi imyaka ya Nyirabasare kuko ahanini yari afite ikibazo cyo mu mutwe kivanze n’izabukuru bigatuma atabasha gusubiza ibibazo abajijwe neza ariko umurebye wacyeka ko yari afite imyaka irenga 90. Yitabye Imana tariki 3 Gicurasi 2018 aguye mu bitaro bya Kibagabaga.

Imana imwakire mu bayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • thomas5 years ago
    yo imana imwakire mubayo
  • uwiduhayemaurice5 years ago
    Imana imwakire mubayo nukuri yabaye umu star mugihe cye kd nziko harisomo byatanze kubicyogihe nabazaza kuba batazaheka Abana mungutiya
  • Mutangana Samwel5 years ago
    uwo mucyecuru imana imwakire mubayo pe aratubabaje?
  • Makiriro5 years ago
    Nyirabasare. Narinziko. Atakibaho. Kuko. Namwumvagacyera. Gusaimaimwkiremubayo
  • FAUSTEN5 years ago
    IMANA.IMWAKIRE.KANDIBIGARAGARAKO ARI IZABUKURU KBS
  • 5 years ago
    Emwe namba yakoze neza cangwa yakoze nabi uwiteka niwe mucamanza mukuru.Imana niyonkuru.
  • NTIRENGANYA Jacques5 years ago
    Uwiteka niwe wamubeshejeh kandi niwe alfa na omega, ubwo yavukaga yari amufiteho umugambi kand koko yamunyujijemo ubutumwa none aratashy, uwiteka amwakire mube.
  • buntu2 years ago
    Naruhuke umubyeyi





Inyarwanda BACKGROUND