Abinyujije mu gitabo yanditse avuga ku buzima bwe, yasobanuye uburyo nyina umubyara yamugize umusambanyi ruharwa ku ngufu kuva afite imyaka 11 gusa y’amavuko kugeza aho amaze kuzuza imyaka 18 yaryamanye n’abagabo basaga 2000 mu mwaka umwe gusa.
Uyu mugore wihimbye Annabelle Forest mu gitabo yanditse, yatanze ubuhamya bukomeye kandi buteye agahinda buvuga uburyo abihatiwe na nyina umubyara yaryamanaga n’abagabo benshi cyane kugira ngo idini nyina yasengeragamo ibashe kubona amafaranga menshi yo gutera imbere.
Uru nirwo rusengero batangiragamo ibitambo byo kuryamana n'abasaza ku ruhande ni nyina n'umugabo baryamanaga
Ubwo Annabelle yari afie imyaka 7 y’amavuko yabonaga nyina akunda kuryamana n’abagabo benshi kandi inshuro nyinshi. Gusa akenshi akamubonana n’umugabo umwe, Colin Batley ari na we yaje gutegekwa kuryamana nawe ubwo yari afite imyaka 11 gusa y’amavuko.
Uyu ni Colin wahohoteye Annabelle hamwe n'abandi bakobwa benshi igihe kirekeire
Colin Batley na Jacqueline Marling, nyina wa Annabelle, ubu barafunzwe bazizwa guhohotera umwana w’umukobwa.
Annabelle kuri ubu ufite umuryango we bwite, ni we washije nyina na Batley mu rukiko aho bakatiwe igifungo cy’imyaka 12. Yagize ati “Mu buzima ntakindi kintu cyigeze kimbabaza nka mama n’uriya mugabo. Mama yari ishitani kandi sinzigera mbimubabarira na rimwe mu buzima. Kubaho mu buzima bubabaje nka buriya ari nyoko ubiguteye yitwaje ngo imyemerere y’idini asengeramo ni agahinda gakomeye ntateze kuzakira.”
Akomeza agira ati “Nafashwe ku ngufu ubwa mbere mfite imyaka 11 gusa y’amavuko. Ikimbabaza kurushaho rero ni ukuntu yatumaga ntekereza ko ari amahitamo yanjye. Biteye agahinda kandi ni kimwe mu bintu bikomeye bibabaje bibaho. Ariko ngo zari inshingano zanjye ndetse cyani n’igikorwa cyiza kandi cy’ubutwari niko yambwiraga, ngo kandi ndamutse ntabikoze najya i Abyss ahafatwaga nk’ikuzimu muri iyo dini.
Iki ni igitabo Annabelle avugamo intimba afite n'ibihe bikomeye yanyuzemo
Colin yari umugabo ugira akarimi kuzuye ubugome n’uburayarya bwinshi, iyo yakubwiraga ikintu kumuhakanira ntibyabaga byoroshye, ntitwaba twemerewe no kumureba mu maso. Yari yarateye ubwoba abantu bose bari baturiye agace dutuyemo abumvisha ko uzanga gukora ibyo amusaba azarakaza imana zabo basenga.”
Annabelle abonye ntamaherezo y’ibi bibazo yashatse kwiyambura ubuzima ubwo yari afite imyaka 124 gusa y’amavuko gusa ntibyamukundira ubuzima burakomeza mu bibazo n’umubabaro ukabije.
Yakomeje agira ati “Ikindi giteye agahinda kurushaho ni ukuntu iyo yabaga amaze kugukorera ibya mfura mbi yahitaga akubaza niba byakubereye byiza kandi byabaga ari itegeko ko musubiza yego nubwo mu mutima nabaga ndimo gupfa. Nari umunyeshuri ku manywa byagera nijoro inshingano zanjye zikaba imibonano mpuzabitsina n’abasaza.”
Amaze kugira imyaka 17 y’amavuko Annabelle yarasamye maze ahita afata umwanzuro wo guhunga akava mu rugo iwabo, akibeshaho. N’ubwo bitari byoroshye yaragiye abaho, arabyara ndetse hashize igihe agaruka mu gace k’iwabo aho yareze nyina na Colin ibikorwa bibi bamukoreye.
Nyina wa Annabelle, Jacqueline ubu ari muri gereza nyuma y'ibyo yakoreye umwana yibyariye yitwaje idini
Yagize ati “Bamaze kumukatira nagiye kumusura muri gereza ngira ngo wenda ndebe ko yansaba imbabazi ngo anambwire ko ibyo yakoraga byose yabiterwaga na Colin ariko aho kugira icyo ambwira yubuye amaso aranyitegereza ijambo ryamuuye mu kanwa ryari iryo kumbaza icyo ndimo gukora aho. Byarandanze ariko kandi binampamiriza ko ibyambayeho byose yabigizemo uruhare rukomeye ko na we yari ishitani nkawe. Nanjye nk’umuntu wabyaye sinjya mbasha kwiyumvisha umutima mama afite. Ibyo yankoreye ndi umwana yibyariye sinzi niba byoroshye ko hagira n’undi mubyeyi ubyiyumvisha.”
Nyuma y’aka kababaro Annabelle yasezeye burundu kuri nyina maze yikomereza ubuzima ubu abayeho neza we n’umugabo we n’abana 2 barimo n’uwo yasamye afite imyaka 17
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO