Bethesda worship team yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuramya no guhimbaza Imana ni urufunguzo rwo kubohoka”Iki gitaramo kizaba tariki 6/8/2017.
Muri iki gitaramo kizabera ku Gisozi kuri Bethesda Holy church kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya, Bethesda worship team izaba iri kumwe n’abahanzi banyuranye barimo Papy Clever, Liliane Kabaganza n’amatsinda anyuranye arimo; Tehillah Dawn Ministries, Bethesda choir, Sawuti Hewan na Light Gospel choir. Umuvugabutumwa azaba ari Bishop Rugamba Albert.
Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe na Sinangwanabose Albert umuyobozi wa Bethesda worship team, iki gitaramo gifite intego iboneka mu Ibyakozwe n’Intumwa 16 :25-26 havuga ngo: "Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka."
Bamwe mu bagize Bethesda worship team
Liliane Kabaganza azafatanya na Bethesda worship team
TANGA IGITECYEREZO