Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 mu gihugu hose abaturage baraye igicuku barindiriye kumenya ibiva mu matora y’umukuru w’Igihugu, abaraye iri joro kuri muri Camp Kigali bataramiwe n’abacuranzi babigize umwuga ndetse n’aba DJs b’inzobere mu kuvangavanga imiziki.
Akarere ka Nyarugenge ni ko kabaye aka mbere mu gutora neza Paul Kagame ari na we watsinze amatora nkuko byemejwe na NEC ishingiye kuri 80% y'amajwi y'agateganyo yabaruwe kuri uyu wa 4 Kanama 2017.
Ni ibirori byatangiye hafi saa mbiri z’ijoro abaturage bakaba bari baje ari benshi kwishimira intsinzi cyane ko ugendeye ku byagaragaraga mu rugendo rwo kwiyamamaza byagaragazaga ko nta kabuza umukandida wa FPR Inkotanyi agomba gutsinda aya matora. Ibi birori byaranzwe n’ubusabane ndetse abaturage banacinya umudiho.
Iri ni itsinda ryasusurukije abantu mu muziki wa live
Soma ku cyapa
Ibi birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Abaturage bavuye hasi barabyina
Abantu bari birekuye
Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge ari kumwe n'abayobozi b'imwe mu mirenge igize akarere ka Nyarugenge bacinya umudiho
Uyu mugabo yahisemo kuza ku mutwe hagaragara nk'inyubako 'Kigali Convention centre'
Amafoto:Lewis Ihorindeba/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO