RFL
Kigali

Nyamasheke: Umubyeyi utishoboye wabyaye abana 3 b’impanga yemerewe ubufasha

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/06/2017 8:14
0


Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko bwiteguye gufasha Nyirarenzaho Christine w’imyaka 39 utuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari k’Impala, mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, wabyaye impanga z’abana batatu mu bitaro bya Bushenge.



Uyu mubyeyi wabyaye abahungu batatu icyarimwe, usanzwe ubarirwa mu cyiciro cy’abatishoboye, avuga ko adashobora kubona uburyo bwo kubabeshaho, cyane cyane ko bakurikiye abandi bana 3 yari asanzwe afite, bose hamwe bakaba 6.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko nta n’umuryango wundi w’iwabo afite wamufasha kwita kuri aba bana kuko yarokotse wenyine Jenoside yakorewe abatutsi, akavuga ko na mituweli y’umuryango we wose atayibona, cyane cyane ko ari we ari n’umugabo we nta wundi mwuga bagira uretse guhinga na byo by’amaramuko gusa kuko bafite isambu nto.

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo yabyaye abazwe ariko abana bameze neza. Umwe muri aba bana yavukanye ikilo n’amagarama 500, undi ikilo n’amagarama 900, uwa 3 avukana ibilo 2 n’amagarama 600, gusa ngo ikibazo afite ni icyo kubona amashereka abahagije. Yagize ati

Birangoye cyane kubarera njyenyine cyangwa kubona ubamfasha kuko umuryango wanjye wose wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi nkaba narasigaye njyenyine, nta kintu na kimwe njye n’umugabo wanjye twifashijeho, nta n’itungo na rimwe twigeze, nkaba mfite ikibazo cy’uburyo nabatunga, cyane cyane ko ntashobora no kubona amashereka abonsa bose kandi nta kindi nabona mbaha.

Muganga umukurikiranira hafi muri ibi bitaro bya Bushenge, Dr Gakuba Alexis, avuga ko kubyara abana 3 ari ibintu bidasanzwe n’ubwo bibaho, akemeza ko uyu mubyeyi nubwo yabazwe ariko ameze neza n’abana bameze neza, gusa hakaba hari ikibazo cy’imibereho yabo igihe nyina yaba akomeje kubura amashereka kandi imfashabere ihenze cyane. Ati:

Bose bameze neza, ariko ikibazo ni imibereho yabo igihe nyina yaba akomeje kubura amashereka n’uko bazabaho igihe twamusezerera nta kintu asanga mu rugo kibatunga. Icyakora nk’ibitaro turatanga uko dushoboye tumufashe, ariko kuba akeneye ubufasha bwo arabukeneye cyane.

JPEG - 178.3 kb

Nyirarenzaho Christine wabyaye abana 3 b'impanga

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’baturage, Mukamana Claudette, avuga ko nk’undi mubyeyi wese wabyaye batatu akarere kiteguye kumuha inka izakamirwa abana, n’igikoma cy’umubyeyi. Yagize ati

Twarabimenye kandi twamuhaye impundu, umuntu wese wabyaye batatu bigaragara ko atishoboye akarere gasanzwe kamugenera inka yo gukamirwa abana n’ibifasha umubyeyi, tukaba dutegereje ko umurenge utugezaho ibikenewe byose ngo bakure neza, tukazabimuha ariko bakagira imikurire myiza.

Kubyara abana 3 ngo byaherukaga muri ibi bitaro mu myaka 2 ishize, uyu mugore wari ukurikije umwana w’imyaka 6 kubera gahunda zo kuboneza urubyaro yari yaritabiriye, akavuga ko yifuza kwifungisha burundu akarera abo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Nabagize Justine, na we yavuze ko abakozi b’umurenge bagiye guterana bakagira icyo bamugenera.

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND