RFL
Kigali

Nyagatare: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yasabye abafite uburezi mu nshingano kwita ku kazi kabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/07/2018 15:19
0


Mu bijyanye n’imyigire hakomeje gushyirwa imbaraga mu kwita ku ireme ry’uburezi aho abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, by’umwihariko abo muri Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo bakataje mu gusigasire ireme ry’uburezi.



Mu cyumweru tuvuyemo, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Dr. Isaac Munyakazi yasuye ibigo bitandukanye muri ya gahunda yo guteza imbere ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri yongeye guhwitura abarezi ndetse n’abayobozi by’umwihariko abafite aho bahurira n’uburezi. Yabibukije kurushaho kwita ndetse no gukunda akazi kabo nabo bamwizeza cyane kubyitaho.

Ireme ry'uburezi rikwiriye gusigasirwa

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi, Dr. Isaac Munyakazi mu biganiro byo kugirana inama n’abashinzwe uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye ababyeyi mu mirenge ya Matimba na Musheri ho mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Uburasirazuba mu gusigasira ireme ry’uburezi yatanze ubusabe kuri izo nzego bwo kwita ku kazi kabo ati “Birababaje kuba hari amakuru ajyanye n’amashuri muba mudafite, mukayamenya ari uko muyabwiwe n’abandi , cyangwa mukayamenya haje abashyitsi” Yakomeje asaba ubuyobozi kwita cyane kuri ‘discipline’ (imyitwarire) mu kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Abayobozi mu nzego za Leta bafite uburezi mu nshingano bakajije umurego

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako karere, Madame Murekatete Juliette yafashe umwanya ashimira cyane impanuro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta, Dr. Isaac Munyakazi, yongeraho ko nk’akarere bihaye umuhigo wo kuzamura ireme ry’uburezi.

Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yashimiye impanuro bahawe

Umwe mu bitabiriye inama yahuje Umunyamabanga wa Leta Dr.Isaac Munyakazi n’abashinzwe uburezi muri ako Karere ka Nyagatare yahamije ko bagiye kwiminjiramo agafu ati “Tugiye gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza , kuko ni wo musingi wa Kaminuza”

Kwita ku myigire yabo bakiri bato bizabategura neza

Abitabiriye iyi nama bemera ko bagiye kwita ku ireme ry'uburezi kurushaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND