RFL
Kigali

Nyabugogo: Umupolisi warashe Niyomugabo Vedaste agahita apfa azafatwa nk'uwabikoze yitabara

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/10/2014 8:59
12


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2014, Nyabugogo mu mujyi wa Kigali umupolisi yarashe umusore ahita apfa biturutse ku kurwanirira umugore wacuruzaga ku gataro, gusa kugeza ubu hakurikijwe uko amategeko abiteganya ndetse n’uburyo byakozwemo, umupolisi nta cyaha azabarwaho kuko afatwa nk’uwitabaraga.



Nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Sup Modeste Mbabazi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko byatangiye ari umugore ufashwe; uwo akaba ari umwe mu bagore bacuruza ku gataro, hanyuma mu gihe umupolisi yari amufashe agiye kumwambika amapingu ngo amujyane ku biro bya Polisi, haza umusore nawe wari usanzwe akora akazi ko gucuruza mu muhanda (abo bita abazunguzagi) witwa Niyomugabo Vedaste bakunze kwita Nyinya, akubita umupolisi agataburete (tablet) mu bitugu, hanyuma mu gihe umupolisi yari ahindukiye umusore aramuterura amukubita hasi, nyuma bakomeza kurwana baza no kugera aho barwanira imbunda ari nabyo byaje gutuma umupolisi ahita amurasa arapfa.

Nk’uko Sup Modetse Mbabazi yakomeje abidutangariza, amategeko ateganya ko uyu mupolisi nta cyaha afite kuko yarashe Vedaste mu rwego rwo kwitabara. Aha akaba yagize ati: “Umupolisi nibyumvikane neza ko yamurashe yitabara, birateganyijwe mu ngingo y’105 mu gaka kayo ka 2 ko umuntu ufatwa nk’uwitabara ari umuntu uhanganye n’abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi, birumvikana nk’uwo musore aho yaturutse ntabwo umupolisi yari ahazi, kandi umupolisi ntabwo yari agambiriye kumurasa”

Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali kandi atangaza ko icyo bagiye gukora ari ugukora dosiye y’ubugenzacyaha igashyikirizwa ubushinjacyaha hakarebwa niba koko uyu mupolisi ibyo yakoze n’uburyo yabikozemo harabayeho kwitabara hanyuma icyemezo kikazafatwa mu buryo bukurikije amategeko.

Sup Modetse Mbabazi kandi yasoje ikiganiro twagiranye ashimangira ko nka Polisi y’igihugu batazigera bahagarara kurwanya iri curuzwa ry’akajagari kandi kuba abanyabyaha batangiye kubarwanya bikaba bitazabaca intege kuko igihe cyo kuba barusha imbaraga inzego za Polisi kitaragera.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Akonakarengane
  • JOSIANE9 years ago
    Umuntu akwiriye guhanirwa amakosa yakoze kwihutira kuvugira umuntu utabanje kubaza impamvu sibyiza.dore abuze ubuzima,Imana imwakire.
  • DUKUNDIMANA MOSES9 years ago
    NGEWE NDUMIWE
  • cyore9 years ago
    Si polisi abo ngo nta makosa bagira!!!
  • 9 years ago
    ni dange
  • kasa9 years ago
    arko abantu mwabaye mute kurasa yirwanagaho? ntayo imana imuhe iruhuko ridashira kuko nyine ubuzima mu Rwanda burakaze umukire arazamuka isaha kwisaha umucyene nu two yarafite aratubura icyo ni cyo gihugu cyamata nubuki kumukire arko boy nibyo
  • jg9 years ago
    iyo biba ibishoboka wenda yari kumurasa ahatica akamwikiza nubwo ntazi scene uko yagenze ariko niba koko barageze aho barwanira imbunda ni ikibazo kuko wenda yari no kuyikoresha ibindi bibi
  • h9 years ago
    reka nanjye namurasa
  • Ntaganzwa Kalim9 years ago
    Uriyamu Police ukurikije ibivugwa nabarihafaho byabereye yakoze icyoyagombaga gukora kukontabwumuntu yakurwanya ashakakukwaka intwaro ngo umureke ayijyane wabwirwanikise ko ayishyikiriye atakurasa?
  • BAMPIRE ERIC9 years ago
    birakwiye ntampamvu yo guhangana na police uwo mupolice ni umwere
  • mumi9 years ago
    yari kumurasa ahatica gutese kandi bari kugundagurana.
  • sinayobyesarathiel9 years ago
    Kiraziragukubita ushinzw,umutekano cyanek,uriyantakosa afitekuko numutenoyashakaga.





Inyarwanda BACKGROUND