RFL
Kigali

Nyabugogo: Abakarani-ngufu bakorera amafaranga menshi kurusha bamwe mu bakozi ba Leta

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:25/04/2014 9:42
0


Abikorera imizigo (Abakarani-ngufu) bakorera muri Gare ya Nyabugogo, bibumbiye muri Koperative “Abadasigana ku murirmo”, uteranyije amafaranga bakorera mu kwezi aruta aya bamwe mu bakozi ba Leta, ndetse ubu ibiro bya bo birimo mudasobwa.



Nk’uko abo bakarani babitangarije Inyarwanda, Umunebwe muri bo amafaranga make akorera ku munsi ni 2500, n’aho ubusanzwe buri wese akorera amafaranga ari hagati y’4000 n’5000 hatabariwemo ay’ifunguro rya kumanywa.

Abakarani

Guca akajagari, inzererezi n’ubujura muri Gare ya Nyabugogo, byatumye abo bakarani bibumbira muri Koperative, bayita “Abadisigana ku murimo”.

Ibyimana Gabriel a.k.a Cyirabura Umuyobozi wa Koperative, iyi Koperative bayishinze mu mwaka w’2011, bahita banayishakira ubuzima gatozi muri uwo mwaka.

Bamaze kubona ubwinshi bw’amafaranga bakorera, bahise batekereza kwizigama, kugirango batangire kwiteza imbere, bashake uburyo burambye bwo kwiteza imbere ku buryo mu nta mukarani wo muri iyo Koperative uzaba akiba muri ruhurura, ubu bakaba bageze ku rwego rwo kwishakamo ubushobozi ku buryo mu minsi iri imbere nta we uzaba akiba mu bukode, ahubwo batuye mu nzu za bo.

Abakarani

Uteranyije amafaranga umukarani akorera wasanga akorera amafaranga y'u Rwanda ari hagati y'120.000 n'150.000

Nk’uko umwe mu bakarani yabidutangarije, ngo hari abakozi ba Leta batamukanga ku mushahara, ndetse ngo umushoferi wa Coaster we ntiyamukanga ku byerekeye umushaha, ngo uretse agaciro gake gahabwa akazi k’Ubukarani ngufu.

Yagize ati: “Jyewe ntunze urugo rwanjye, ndi umugabo wubatse mfite n’abana babiri. Hari umukozi wa Leta ndusha umushahara (ayo akorera cyangwa Remuneration). Umushoferi wa Coaster hano muri gare we ntiyankanga kuko hari abo ndusha cyangwa tunganya gukorera menshi, we akaba andusha kurya umunyenga gusa.”

Abakokayi ngo ni imbogamizi ikomeye ku murimo w’abakarani muri Nyabugogo

Aba bakarani batangaza ko babangamiwe bikomeye n’abitwa “Abakokayi” aba bakaba ari abakarasi ubusanzwe baba bashinzwe guhamagara abagenzi.

Umukokayi

Umukokayi atwaje umugenzi ivarisi, nyamara ngo Umukarani yari kuyiryaho amafaranga 200 kuyimugereza ku modoka

Aba bakokayi ngo rimwe na rimwe basiga isura mbi abakarani, bitewe n’uko hari igihe umukokayi ashikuza umugenzi umuzigo we akawirukankana awujyana muri kigo runaka (Agence) gitwara abagenzi kandi wenda Atari ho umugenzi yashakaga kujya, ibyo bigatuma abakarani bashinjwa kubangamira abagenzi cyangwa.

Ngo hari ubwo kandi abakokayi barwanira abagenzi bahereye ku mkizigo ya bo, ikaba yakwangirika cyangwa ikanibwa kandi byose bikitirirwa abakarani.

Yaba izo mbogamizi, ndetse n’ibindi bibazo bitezwa n’abakokayi, Abakarani bifuza ko niba guca Abakarasi muri gare byarananiranye, bashyirwa muri Koperative bagahabwa imyambaro ibaranga, bityo Abakarani bagatandukana n’Abakokayi.

Benshi muri abo bakarani bibumbiye muri Koperative Abadasigana ku murimo, ni abahoze ari abana b’inzererezi (Mayibobo), abandi ni abaturutse mu byaro baje i Kigali gushaka ubuzima.

Abakarani

Uyu ni umwanditsi muri Komite Nyobozi ya Koperative Abadasigana ku murimo, akaba n'umwarimu wigisha abatazi gusoma no kwandika muri iyo Koperative, we akaba afite amashuri abanza yonyine

Abakarani

Muri Koperative Abadasigana ku murimo harimo abatarigeze ku ntebe y'ishuri, batazi gusoma no kwandika. Abo ni bo bigishwa n'umwanditsi wa Koperative wifashisha ibi bibaho, we akaba yaragiye yiga ubwo yamaraga kwikorera imizigo nimugoroba akajya kwiga icyongereza

Ibyimana

Ibyimana Gabriel a.k.a Cyirabura umuyobozi wa Koperative Abadasigana

aBAKARANI

Umwanditsi, Perezida wa Koperative (Wambaye umupira w'umweru) n'umubitsi (umukobwa we ngo akaba ari umukozi w'agateganyo ushobora kugirwa umukozi uhoraho wa Koperative)

Abakarani

Amafaranga aba bakarani bakorera ni yo bakuramo 1000 cy'umusanzu wa buri cyumweru, n'andi mafaranga 700 y'ubwizigame bubafasha mu kwivuza, n'andi 100 cyangwa 200 y'umusanzu mu itsinda

Philbert Hagengimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND