RFL
Kigali

Nutangira kwihagarika inshuro nke ku munsi uzamenye ko unywa amazi macye ku yo umubiri ukeneye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/06/2018 10:03
0


Imiterere y’umubiri igena uburyo utabaza iyo ukeneye amazi. Akenshi uku gutabaza kw’umubiri ni ukugira inyota ndetse no kwihagarika gacye ku munsi. Ariko se inshuro nakwihagarika ku munsi nkamenya ko nywa amazi ahagije ni zingahe?



Abaganga bagaragaza ko ubusanzwe, umuntu muzima unywa amazi ahagije umubiri we ukeneye kwihagarika hagati y’inshuro 6 na 8 ku munsi. Mu gihe ubonye ko utakijya kwihagarika izi nshuro umubiri wawe uba ukeneye amazi menshi kandi utawuha.

Icyakora abaganga bavuga ko hari n’izindi mpamvu zishobora kukwereka ko unywa amazi make nko:Kuribwa umutwe byoroheje cyangwa biringaniye. Niba ukunze kuribwa umutwe byoroheje, ni ikimenyetso ko umubiri wawe utawuha amazi ahagije.

Kumagara iminwa:Abaganga bavuga ko mu gihe ubona ukunze kumagara iminwa ukwiye kongera amazi unywa. 

Kumva rimwe na rimwe uzungera: Niba ukunze kugira ikizungera ni ikimenyetso cy’uko umubiri wawe ukeneye amazi ahagije.

Kugira inzara cyangwa inyota nabyo ngo ni ibimenyetso cy’uko umubiri ukeneye amazi. Kwihagarika inkari zijimye cyangwa umuhondo ni ikimenyetso cy’amazi macye mu mubiri.

Source:Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND