RFL
Kigali

Nurya ikigori ntukajugunye imisatsi yacyo kuko ivura indwara nyinshi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/06/2018 19:12
0


Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’abantu batandukanye bwagiye bugaragaza ko burya imisatsi y’ibigori yagiye ikoreshwa kuva mu myaka 6000 ishize nk’umuti uvura ibintu byinshi bitandukanye.



Muri rusange abahanga bagaragaza ko ibigori ubwabyo bifite akamaro kanini ku buzima bwa muntu,cyane ko iyi misatsi yacyo ikungahaye ku ntungamubiri zirimo vitamini c na vitamin K, n’imyungunguhu itandukanye.

Akamaro k’imisatsi y’ibigori

1.Imisatsi y’ibigori ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cy’umusemburo wa insulin ufasha kuringaniza isukari,bityo bikarinda indwara ya Diyabete.

2. Iyi misatsi y’ibigori,intungamubiri ziyivamo zifasha umutima n’imikaya gukora neza amaraso agatembera neza mu mubiri. Gusa abaganga bavuga ko abantu bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa uri hejuru cyane batemerewe kuyikoresha.

3.Intungamubiri ziri mu misatsi y’ibigori ngo zituma umubiri wiremamo ububasha bwo guhangana n’ibyimbirwa mu ngingo, bityo bikagabanya impungenge zo kurwara indwara ya goute.

10-Amazing-Benefits-Of-Corn-Silk

4.Iyi misatsi y’ibigori kandi ifasha impyiko kurushaho gukora neza zikayungurura neza kwituma no kwihagarika bikoroha.

5.Imisatsi y’ibigori kandi igabanya ibinure mu mubiri, abahanga bavuga ko icyayi cy’imisatsi y’ibigori kigabanya imyanda n’ibinure bidakenewe mu mubiri bikaba byatuma umubyibuho ugabanuka ku muntu unywa iki cyayi nka 2 cyangwa 3 ku munsi. Icyakora ngo si byiza gukoresha iki cyayi nk’umuti ugabanya umubyibuho ukabije.

Uko ni ko ushobora gutegura uyu muti uvura imvara nyinshi

Uyu muti abo mu Burengerazuba bw’isi bita icyayi cy’imisatsi y’ibigori gitegurwa mu buryo bworoheye buri wese washobora kubona ikigori. Ufata imisatsi y’ibigori ukayanika, ukayisya ikavamo ifu, hanyuma ukajya ufata iyo fu ho n’ibiyiko bibiri ukavanga n’igikombe cy’igice cya litiro y’amazi. Iyo umaze kubivanga urabicanira mu gihe kingana n’iminota 10 bikabira cyane, nyuma y’iminota 30 ukaba wayungurura ukanywa nta kibazo.

Source: stylecraze.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND