RFL
Kigali

Ntukicuze cyangwa ngo utinye gusaza kuko ni amahirwe aboneka gake mu buzima

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/06/2018 18:02
0


Benshi mu batuye isi ntibajya bifuza gusaza, buri wese aba yifuza kugumana ubusore bwe cyangwa ubukumi bwe ndetse haba hari n’amakuru avuga ku cyo umuntu yakora ngo areke gusaza benshi bakakiyoboka.



Kenshi rero usanga bamwe batabyifuza kubera iminkanyari, imvi cyangwa se zimwe mu ndwara zibasira abageze mu za bukuru ndetse benshi mu bakuze usanga bafite ubwoba bwinshi bwo kuba bashaje bigatuma n’abakiri bato babitinya ku buryo bukomeye nk'uko abahanga babivuga ariko burya nta mpamvu ihari yo gutinya gusaza kuko ari amahirwe umuntu aba agize.

Abashakashatsi batandukanye bagerageje kwegera bamwe mu batinya gusaza bababwira zimwe mu mpamvu twavuze haruguru ariko abandi bemeza ko bibatandukanya n’abo babanaga, bibakura ku kazi n’ibindi nk’ibyo. Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko niba umuntu ashaje aba ari umuntu ukomeye cyane ko aba yarabonye byinshi mu mu buzima bimuha ubwenge buhambaye kurenza ubw’abakiri bao bityo ko bari bakwiriye kubyishimira cyane.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Michigan mu mwaka wa 2010 bwakorewe ku bantu 200 abato n’abakuru babazwa ibibazo ariko basanze abantu bafite imyaka 60 kuzamura basubiza bihuse ndetse n’ubwenge buhambaye kurusha abakiri bato. Ikindi gitangaje ubushakashatsi bwakorewe ahantu hatandukanye bwasanze abantu bakuze kuva ku myaka 65 kuzamura bahorana ibyishimo bihambaye kurusha abakiri bato bityo ngo ntibikwiye ko umuntu ushaje agira ubwoba bwabyo cyangwa se ngo abakiri bato bifuze kudasaza ahubwo ni bintu byo kwishimira cyane.

Dore ibindi byiza bidakwiye gutuma utinya gusaza

Gusaza ni umugisha uhabwa n’Imana nku'ko abahanga babivuga. Ni byiza ko umuntu ategerezanya amatsiko gusaza kwe kuko mu gihe cy’ubusaza ni bwo uba ufite amahirwe yo guhindura abari munsi yawe kubera ubunararibonye ufite, bikugira umuntu w’agatangaza utari warabaye mbere.

Bityo rero ngo si byiza na gato kugira ubwoba bwo gusaza kuko ubwabyo bituma usaza imburagihe, ikindi kandi udakwiye kwirengagiza ni uko baca umugani mu Kinyarwanda ngo gupfusha umusaza ni nko gutwika inzu y’ibitabo.

Bivuze ko umusaza cyangwa umukecuru upfuye ari igihombo gikomeye muri sosiyete, ni amahirwe akomeye abantu baba batakaje kandi batazongera kubona, ni byiza rero kwishimira ko ugiye gusaza cyangwa ko ushaje kuko bikugira umuntu w’agaciro iyo ubyitwayemo neza.

Src: www.psychologies.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND