RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Yirukanwe ku butaka bw’u Bwongereza nk’umwimukira kandi atarigeze abuvaho kuva avutse

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:3/05/2018 19:22
1


Kyle Herbert ,umwongereza w’imyaka 22 yasabwe kuva ku butaka bw’ u Bwongereza by’igitaraganya kuko ari umwimukira utarahawe ubuhungiro ndetse anahagarikwa ku kazi ke mu gihe nyamara ku myaka 22 amaze ku isi atigeze arenga imipaka y’iki gihugu.



Kyle Herbert, utarigeze akora mu rupapuro rw’inzira Passport mu ndimi z’amahanga rumwambutsa imipaka y’iki gihugu, yohererejwe ibaruwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumusaba kuva ku butaka bw’u Bwongereza vuba na vuba atabikora agacibwa amande y’amayero (amafaranga akoreshwa mu bihugu binyamuryango by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi) ibihumbi 5000 ndetse akanafungwa akanasubizwa iyo avuka muri gihugu cya Uganda ku ngufu.

Kyle Herbert yarakajwe n’ibyo yari amaze kubwirwa n’umukoresha we wanamuhagaritse by’agateganyo mu kazi kuko yari yabisabwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu bwongereza. Yagize ati”Numvaga byandakaje ariko binasekeje, gusa nari ndi gutakaza amafaranga kuko nari nirukanwe mu kazi nta n’icyizere cyo kumvwa kuko ibyo nabasobanuriraga nta n'ubwe wabyumvaga, mbona n’iminsi yo kunyirukana mu gihugu navukiyemo, ntaranasohokamo kinsatira.”

Icyakora nyuma yo kugerageza kuvugisha urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka akabasobanurira ntibabyume, uyu musore w’imyaka 22 yahisemo kujya kureba umuyobozi w’agace atuyemo amusaba kumuvuganira. Ikinyamakuru DailyMail online cy’abongereza kivuga ko umuyobozi w’agace ka Shrewsbury uyu musore yari asanzwe atuyemo yasobanuye ko uyu musore yigeze kohererezwa kandi ubutumwa bumuburira kuva ku butaka bw’ubwongereza nk’umugande ariko buyobye mu mwaka wa 2015. Uyu muyobozi avuga ko yandikiye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ngo bahindure kuko bari bibeshye kuri uyu musore ariko ntibikorwe ari yo mpamvu uyu musore yari yafatiwe ibihano nk’ibi bitajenjetse.

Source:DailyMail online






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Eeh reka reka abazungu batatuzanaho amayeri yo kohereza bene wabo mu bihugu byacu ngo babyigabize bitwaje nationalited reka reka usa utyo si umugande niyo yaba afite nationalite yaho.bibere isomo abategetsi ba Afrika bavuge ko nationalite itakugira kavukire,kavukire yawe ihors ari kavukire niyo wavukira imahanga,rero rwose abazungu ntibazabifatire;nabonye muri amerika hari n abasigaye biyita ngo ni abirabura ngo kuko ba nyirakuru wa nyirakuru wa nyina ari umwirabura,yewe abo muri amerika bo baracanganyukiwe,udansa bitsindika ku muco w abirabura kuko ibyabo ati fake maze nyuma bagashaka kukumvisha uburyo nabo ngo ari abirabura kandi ubwo ni rutuku ya hatari





Inyarwanda BACKGROUND