RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Yabeshye ko yashimuswe kugira ngo umuryango we umwishyurire imyenda

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/05/2018 8:48
0


Umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yatawe muri yombi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nyuma yo kubeshya umuryango we ko yashimuswe,akawusaba ingwate ingana na miliyoni 4 z’amashilingi ya Uganda, yagombaga kwishyura imyenda yari abereyemo abandi.



Grace Kyosimire w’imyaka 27 ukomoka mu gihugu gituranyi cya Uganda yatawe muri yombi nyuma yo gutahurwaho imitwe yo gushaka kwishyurirwa imyenda n’umuryango we ku ngufu. Polisi ya sitasiyo ya Katwe mu mujyi wa Kampala yatangaje ko Grace Kyosimire yavuye iwabo agatangira koherereza umuryango we ubutumwa bugufi avuga ko yashimuswe n’abagizi ba nabi kandi bashaka miliyoni 4 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo bamurekure.

Ku bw’amahirwe macye umugambi we ntiwagezweho kuko umuryango we waje gutanga ikirego kuri polisi igatangira iperereza yifashishije inshuti y’uyu mukobwa wamusabye ko bahura akagwirwa gitumo. Uyu mukobwa Grace Kyosimire avuga ko yari akeneye aya mafaranga kuko afite imyenda myinshi kandi nta bundi bushyo yashoboraga kuyabonamo.

Kuri uyu mukobwa afungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Katwe aho akekwaho icyaha cy’ubujura. Polisi ya Uganda itangaza ko kuva mu kwezi kwa 4 abantu 4 bamaze gutabwa muri yombi babeshya ko bashimuswe nk’inzira yo kwaka amafaranga imiryango n’inshuti zabo.

source:The daily monitor






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND