Mu gihugu cy’u Buhinde haravugwa inkuru y’umwana w’ingimbi abaganga bakuyemo amenyo 232 yose.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru BBC,uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Ashik Gavai amaze amezi 18 indwa yo mu kanwa()ituma amera amenyo menshi.Ubwo yajyaga ku ivuriro riri mu mujyi wa Bombay abaganga bakaba baramukuyemo amenyo 232.
Abaganga barayabaze agera kuri 232
Umuganga wo mu ishami rishinzwe indwara zo mu kanwa mu bitaro bya Bombay yatangaje ko aya menyo yase yari ari mu ishinya yo ku ruhande rumwe.Uyu muganga aragira ati:Mbere ntitwari twashoboye kuyakuramo ariko twabashije gufungura ishinya amenyo atangira kwisukiranya ku buryo havuyemo amenyo 232 yose.
Abaganga byabatwaye amasaha 7 kugira ngo aya menyo bayamaremo
Abaganga bavuga ko igikorwa cyo kugura aya menyo yose muri uyu mwana w’ingimbi cyatwaye amasaha arenga 7 gikorwa n’abaganga bane(4).
Uku niko yari ameze nyuma yo kumukiza aya menyo
Ubusanzwe umuntu mukuru agira amenyo 32 ariko ingimbi nk’iyi agomba kuba afite amenyo 28.Uyu mwana akaba aciye agahigo ko kugira amenyo menshi mu gihe uwari usanzwe afite aka gahigo afite amenyo 37.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO