RFL
Kigali

NTIBISANZWE:Umukecuru w’imyaka 92 yishe umuhungu we amuziza kumwitaho

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/07/2018 9:54
0


Anna Mae Blessing umunyamerikakazi w’imyaka 92 yishe umuhungu we w’imyaka 72 yirinda ko yamujyana mu kigo cyita ku basheshe akanguhe.



Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umukecuru w’imyaka 92, Anna Mae Blessing akurikiranweho icyaha cyo kwica umuhungu we yabigambiriye. Inyandiko ziri mu rukiko zihamya ko uyu mukecuru yahisemo kwivugana umuhungu we kuko uyu muhungu we ngo yateganyaga kujyana nyina mu kigo cyita ku basheshe akanguhe. Ni icyaha uyu mukecuru kandi nawe yiyemerera.

Umukecuru Anna yashatse no kwica abo mu rugo rw'umuhungu we bose

Uyu mukecuru yabwiye Polisi ko uyu muhungu we yashakaga kumujyana mu kigo cyita ku basheshe akanguhe yashakaga kumwica ari yo mpamvu yashakaga kumwica nawe. Polisi itangaza ko kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Nyakanga 2018 ubwo uyu mukecuru yari amaze gukora iri bara yamusanze iwe nawe ashaka kwiyahura.

Anna Mae Blessing yiciye umuhungu we mu mujyi wa Fountain Hills, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabanaga n’uyu muhungu we ndetse n’umukunzi we (umukunzi w’umuhungu w’uyu mukecuru). Polisi y’aka gace yatangaje ko Anna Mae Blessing akurikiranweho ubwicanyi bwo mu cyiciro cyo hejuru. Agomba guhabwa igifungo ndetse akanatanga ihazabu y’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika.

Source:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND