RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umugore yaciwe amano atanu kubera gushakira ubwiza ku isamake

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/09/2018 16:54
0


Umugore w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka muri Australia yaciwe amano atanu nyuma yo gushakira ubwiza ku mafi azwi nka fish pedicule.



Uribaza uti ese ibyo bishoboka bite?

Ubusanzwe fish pedicule ni amafi mato cyane azwiho kuguguna tumwe mu duce tw’umubiri w’umuntu mbese agasa nk’aharura umwanda uba uri ku mano ndetse no ku kirenge ubundi kigasigara gisa neza nyuma yo kugugunwa n’ayo mafi.

Benshi mu bihugu bya hanze rero bakunda kuyakoresha bifuza ko amano yabo ndetse n’ibirenge byabo bisa neza kurushaho. Icyo bisaba rero ni ugufata ibirenge byawe ukabishyira mu mazi arimo ayo mafi ubundi agakora akazi ko kuguguna ibirenge.

Ibi rero byamamaye cyane nyuma y’ubushakashatsi bwavugaga ko aya mafi nta ndwara ashobora gutera umuntu maze abantu barayayoboka karahava. Uyu mugore Victoria Curthoys rero yaje guhura n’ibyago ubwo yari amenyereye gushakir ubwiza muri ayo mazi arimo ayo mafi, aza kubwirwa ko ayo mafi afite bacterie mbi ishobora kumwangiriza ibirenge.

Nyuma y’imyaka ine yose yarahagaritse gushaka ubwo bwiza mu mafi nibwo yaje kubwirwa ko afite indwara ikomeye yatewe n’ayo mafi ndetse abwirwa ko yamaze kugera mu magufwa. Icyaje gukurikiraho rero nuko abaganga bafashe umwanzuro wo kumukata amano atanu yose kugirango ukuguru nako kudafatwa.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND