RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Umugore w’umudage yihinduye umwirabura biramuhira

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/08/2018 14:00
5


Martina Alias Malaika Kubwa, ni yo mazina ye, ni umudage wagize icyifuzo cyo kuba umunyafurika maze atanga akayabo k’amamiliyari atagira ingano kugira ngo ahinduke umwirabura wo muri Afurika biramuhira.



Rimwe na rimwe kuri yi si yacu hariho abantu twakwita ba ntamunoza kuko baba batanejejwe n’ibyo bafite, aho bakomoka ndetse n’uko bari aho akenshi wasangaga abirabura ari bo bashaka guhinduka abazungu, gusa kuri iyi nshuro noneho habonetse umuzungu washatse kwihindura umwirabura.

Nubwo ibyo byose babikora bikaba byabahira ariko bimwe mu bikoresho bifashisha bibagiraho ingaruka zitandukanye haba ku mubiri ndetse no mu mutwe. Martina rero ni umugore w’umudage usanzwe akora akazi ko muri hotel, yari afite ibintu byinshi byatuma yishima kuko nta kibazo kidasanzwe afite.

Umukunzi we bakundanaga cyane ngo yari umukire ku buryo yabashaga kumuha icyo akeneye cyose ngo yishimire ubuzima abayemo kuko yari afite n’ubushobozi bwo kumutembereza mu gihugu icyo ari cyo cyose kuri iyi si ariko Martina yumvaga hari ikintu abura. 

Mu buzima bwe yahoranaga inzozi zo kuzaba umugore w’umwirabura, ni bwo yaje kwegeranya amafaranga yose yari afite dore ko atari ayabuze maze ashaka uko yabona abamufasha guhinduka uwo yifuzaga kuba we.

Uyu munsi wa none, nyuma yo kubagwa inshuro zigera muri 24 no guterwa inshinge zitagira umubare, Martina yarahindutse wese ndetse abari bamuzi mbere ntibamumenya kuko yamaze kuba nk’umwirabura ibintu byamushimishije cyane kuko yamaze kugera ku ndoto ze. Martina avuga ko nyuma yo kwihinduza umwirabura afite gahunda yo guhinduza izuru rye aho kuba rirerire rikaba rigari.

Kuri ubu Martina ntatewe ipfunwe n’uko ari umwirabura kuko ahora yohereza amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga nk’umuntu wishimiye uko ari cyane ko yanibagishije amabere ye akarushaho kuba manini cyane.

Gusa abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ari byiza kubanza gutekereza inshuro igihumbi mbere yo kwishora mu gikorwa nk’iki kigira ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko bavuga ko n'ubwo Martina yishimira uko ari ariko uko byagenda kose atazabura kubona ingaruka z’ibyo yakoze.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline5 years ago
    aliko namwemuzi gushinyagura. ubuse murabona byaramuhiriye nkukomubivuga
  • Alexis5 years ago
    Biratangaj Cane Kwelii
  • FIFI5 years ago
    Nanjye ndabona ari ukumushinyagurira ngo byaramuhiriye;arikilo njye ndumva afite nikibazo cy'irondaruhu!Ngo agiye no kwibagisha izuru arigire rigari aho kuba rirerire???!!!!!Hahahah
  • Nly5 years ago
    Giteye iseseme
  • 5 years ago
    Nta mwirabura wakwifuza guhinduka umuzungu reka reka ntibakabeshye.abazungu si inzobe ahubwo bigira inzobe iyo biteye melanin naho ubundi uruhu rwabo ni pale(uruzungu) nta mwirabura warwifuza pe, ahubwo abirabura bake bitukuza kugirango babe inzobe kandi inzobe ni iy abirabura, abazungu rero bahita babyuririraho bakwirakwiza ngo abirabura bifuza guhinduka nkabo noppppp ntibibaho pe ko hari umwirabura wakwifuza guhinduka nyamweru nk abazungu uwo rwose yaba mubi burenze urugero.uyu mugore rero siwe wenyine kuko abazungu hafi ya bose bihindura abirabura iyo bajya mu ma salon ya tanning cg biteza inshinge za melanin reba nka ba kardashian ubundi basa nyamweru ariko biteza inshinge za melanin ngo bahinduke inzobe z abirabura.





Inyarwanda BACKGROUND