RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Nyuma y’iminsi 12 avutse, yakuwe iryinyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/08/2018 13:44
0


Isla-Rose, ni umwana muto w'umukobwa wavukanye iryinyo bitangaza abamubonye bose, ariko kuko ngo ryashoboraga kugira ingaruka ku buzima bwe, muganga yarimukuyemo nyuma y’iminsi 12 avutse.



Bamwe mu baganga bitaga kuri uyu mwana, nyuma yuko bamukuye iri ryinyo yari yavukanye batangaje ko ari ubwa mbere bahuye n’iki kibazo kuko ubusanzwe umwana w’uruhinja nta menyo aba afite.

Ubusanzwe amenyo ya mbere agaragara umwana amaze kugira amezi 6, iyi rero niyo mpamvu abaganga bahisemo gukura uyu mwana iryinyo yari yavukanye cyane ko go ryashoboraga kuba ryamukata ururimi kuko nta bushobozi afite bwo kurigenzura.

Dr Homa Amini, umuganga wakuye uyu mwana akomeza agaragaza zimwe mu mpungenge bari bafite uyu mwana atarakurwa iryinyo kuko mu gihe cyo kwera, iryinyo ryari kuzaza risanga rya rindi rikabura aho rijya ugasanga umwana agize ibindi bibazo bikomeye.

Dr Homa akomeza avuga ko yatangajwe no kubona uruhinja ruvukana iryinyo rigaragarira buri wese, avuga ko ari ubwa mbere mu mateka ye abonye icyo kibazo ku mwana ungana gutyo. 

Src: Topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND