RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Muri Tanzaniya, hari Resitora abakozi bayikoramo bose bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:6/11/2017 15:20
0


Mu gihugu cya Tanzaniya hari Resitora (Coffe shop) abakozi bose bahakora bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Abakiriya bayigana basabwa kubanza kwiga byibura amagambo y’ingenzi mu rurimi rw’amarenga rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva



Muri iyi Resitora icuruza icyayi n’ibigendana nacyo (Coffe shop), hamanitse ikibaho gifasha abakiriya kwiga amagambo y’ibanze abafasha gusaba icyo bakeneye.

Inkuru iri ku rubuga rwa BBC, ivuga ko iyi Resitora iherereye mu majyepfo ya Tanzania. William ukora muri Iyi Resitora yabwiye BBC ko yahakuye inshuti zikomeye kandi byamufashije.

‘Mbere yo kuza aha, sinarimfite inshuti. Mbere nakora mu busitani (garden) kandi bampemba amafaranga makeya. Akandi kazi kose nashakishaga, abakoresha barakanyimaga kuko ngo mfite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ariko ubu mfite inshuti nyinshi kandi nibeshaho ntawe ntegeye amaboko.’-William

Ku ruhande rw’abagana iyi Resitora, nabo bashima serivisi bahabwa n’abahakora bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Umwe mu bakiriya yagize ati’

‘Abaseriveri ba hano ubona bita kuri buri kintu iyo ugize icyo umutuma arakwitegereza cyane mu maso kandi njye nta kibazo ndahagirira pe! Icyo natse nicyo banzanira.’

Resitora nk’iyi iri no muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Cape Town aho abayigana nabo basabwa kwiga ururimi rw’amarenga rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva

 Iki cyemezo cyo guha abafite ubumuga akazi muri iyi resitora cyafashwe mu rwego rwo kubafasha kubona akazi no kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga mu gihugu cya Tanzaniya. Tanzaniya isanzwe ifite umubare munini w’abafite ubumuga kuko abagera ku 10% by’abaturage bose bafite ubumuga kandi bakunda guhabwa akato ntibahabwe amahirwe yo gukora kabone n’iyo baba bafite ubushobozi.

Kanda aha urebe uko abagana iyi Resitora bavugana n’abahakora batavuga batanumva


 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND