RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Mu kirere cya Zambia hagaragaye ishusho itangaje ijya kumera nk’ikiremwa muntu

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/03/2017 19:56
1


Muri iyi weekend ishize mu gihugu cya Zambia hagaragaye ibisa nk’igitangaza aho mu gace k’ubucuruzi k’ahitwa Kitwe hagaragaye ishusho y’ikintu gisa nk’ikiremwa muntu mu bicu byaho. Iki kiremwa cyamaze iminota 30 muri icyo kirere, kikaba cyari gifite metero zisaga 100.



Bamwe batangiye kubikunda, abandi bahitamo guhunga, byari urujijo n’akavuyo. Twari twaguye mu kantu/twahungabanye. Umwe mu batangabuhamya baganiriye na The Sun

Mu by’ukuri ntabwo abantu babashije gusobanukirwa niba byaba ari ibicu gusa byikoze muri ubwo buryo, cyangwa niba hari ikindi kintu kihariye cyari cyaje muri ibyo bicu aho ku mbuga nkoranyambaga abanya-Zambiya bagiye babivugaho mu buryo butandukanye, bamwe yewe bakagereranya ibyo babonye nk’ibiremwa by’umwijima(Dementor/detraqueur) bigaragara muri filimi ya Harry Potter.

Iyi shusho yateye urujijo kuri buri wese wayibonye mu mafoto, abayibonye n'amaso yabo bo byarabarenze

Ifoto y’iyi shusho rero ntiyatinze kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho benshi bavuga ko ari ikimenyetso cy’Imana, abandi bakavuga ko ari ibyo abantu bahimbye ngo bakange cyangwa bashimishe abantu naho abandi bakavuga ko ari igicu gisanzwe cyihitiraga.

Kanda hano urebe uko byari byifashe mu mashusho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moi7 years ago
    Maybe ni alien yari yahasuye





Inyarwanda BACKGROUND