Abaturage ba Ghana banyurwa no kubaza amasanduku agaragaza ubuzima bwa ba nyakwigendera, inzozi z'ibyo bifuzaga kugeraho ndetse n'ibyo bakundaga.Abo mu miryango ya ba nyakwigendera bemeza ko abapfuye bakwiye gusezerwaho mu buryo bwiza cyane bushoboka, aho usanga imihango yo gushyingura yitabwaho cyane.
Ubusanzwe igihugu cya Ghana kizwiho kuba ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bihinga cacao - ikorwamo shokola (chocolat).Agatubutse imiryango ituye mu bice by'icyaro ikusanya ndetse inizigama akunze gukoreshwa mu gushyingura ababo mu masanduku akoze mu ishusho ya cacao.Amasanduku akoze atyo ashobora kugurwa amadolari arenga 1000 y'Amerika , amafaranga menshi ku bahinzi, kuko benshi usanga bakorera ari munsi y'amadolari 3 y'Amerika ku munsi.
Muri rusange, iforoma cyangwa imiterere y'isanduku iterwa n'icyo uwapfuye yakoraga cyangwa icyiciro cy'ubuzima yabarizwagamo,kandi imva ye igomba gucukurwa mu buryo iyo sanduku Eric Adjetey, ukuriye amabarizo abaza amasanduku muri ubu buryo unamazemo imyaka irenga 50 mu bubaji, yemeza ko hagenderwa ku gisobanuro kigari cy’ubuzima bw’uwitabye Imana haba uko yari ateye cyangwa ibyo yifuzaga kugeraho bitewe n’uko umuryawe we uba abyifuza.
Aganira na BBC yagize ati:“Nk’umuntu dushyingura mu isanduku ikoze nk’urusenga agira, urusenda ruba rufite igisobanuro kirenze kure ubuzima bw'umuhinzi,Ibara ry'umutuku no gukarata k'urusenda bigaragaza uko nyakwigendera yari ateye muri kamere ye,Yari umuntu ushyushye kandi uhindagurika, umuntu udashobora gukinisha".
Amasanduku afite iforoma y'imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nayo ari mu yakunze gushyingurwamo muri Ghana. Aya ashyingurwa mo abari abatunzi. Gusa benshi bita ayo masanduku amasanduku y'inzozi, Abanya-Ghana bo bihariye inyito kuko bayita amasanduku y'imigani.
Isanduku zikoze mu ishusho y’indege nazo ziri mu zikunzwe gukoreshwa muri Ghana . iyi yo isobanuye ko ukuntu yashoboye kugera neza mu bundi buzima bwa nyuma y'ubu buzima bwo ku isi.
Ni mu gihe izikoze mu ishusho y’inzu ishyingurwamo abakunze kubaka inzu z'amacumbi bakazikodesha rubanda.
TANGA IGITECYEREZO