RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Bwa mbere mu mateka y'isi umugabo yarasamye ndetse arabyara mu cyimbo cy’umugore we

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/09/2018 14:15
5


Benshi mwajyaga mwibwira ko nta mugabo ushobora gutwita? Byarashobotse ku mugabo umwe aho kuri ubu amaze gutwita inshuro enye zose umugore we araho kandi nta kindi kibazo afite.



Thomas Trace Beatie ni umuturage wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we mugabo wamenyekanye ko ari we wa mbere wabashije gusama (gutwita) ndetse akabyara. Amateka y’uyu mugabo Beatie ni uko ngo yavutse ari umukobwa ariko amaze kugira imyaka 10 yaje kumva ashatse kuba umuhungu, arabikurana kugeza afite imyaka 23 ari nabwo yaje gushaka uko yakwihinduza akaba umuhungu.

Nyuma rero ni bwo yaje kubagwa inshuro zigera muri 6 abasha kugirwa umuhungu ariko anafite igitsina cye cy’abakobwa. Beatie rero yaje gushaka umugore witwa Nancy ariko amusaba ako ari we wazajya abyara ashingiye ku gitekerezo kivuga ko gushaka kubyara atari iby’umugore cyangwa iby’umugabo ahubwo ari icyifuzo cy’umuntu uwo ari we wese. Nyuma yo kubyumvikanaho rero Beatie yaje kubyara abana batatu kandi mu buryo busanzwe ndetse ababyara neza.

Nyuma uyu muryango waje kubazwa n’inzego z’umutekano niba Beatie ari we mugore noneho Nancy akaba umugabo, abasubiza ko nubwo ari we wibyariye abana mu cyimbo cy’umugore we ariko ari umugabo mu rugo, Nancy akaba umugore nk’ibisanzwe. Ku bw’amahirwe make rero uyu muryango ntiwakomeje kubana ahubwo baje gutandukanywa n’amategeko ariko ubuyobozi bwemerera Beatie nk’uwabyaye abana kuba ari we ubatwara maze Nancy akagenda imbokoboko. Nyuma y’igihe gito Beatie yaje gushaka undi mugore ariko noneho asaba umugore ko ari we wabyara, ubu bamaze kubyara undi mwana wa kane.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    yababyaranye nande?
  • 5 years ago
    Yarirongoraga se?
  • Zaninka Jolie5 years ago
    Ariko namwe ntimukabeshye, nonese murumva nubundi atarasanzwe ari umugore. Muti baramubaze ahinduka umugabo, ariko yagumanye igitsinacye cyabagore!!! Nonese ubwo numugabo gute? Njyewe ndumva ari abagore babiri bibanira
  • Claude 5 years ago
    nonese ibyo twibwiraga nibiki??? kandi numva atarumugabo mubyukuri abagore bibangisha ngo bavemo abagabo ibyo byonyine nini bishitani
  • Karenzi Eric5 years ago
    Iyi filime nanjye ndayizi nukuri. Uzi ukuntu irangira neza. Irangira bose bongeye bagakundana.





Inyarwanda BACKGROUND