RFL
Kigali

NTIBISANZWE : Bakoze amatafari yubakishwa mu nkari arengera ibidukikije

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:27/10/2018 17:40
0


Abanyeshuri ba kaminuza yo muri Afurika y'epfo bakoze amatafari mashya yifashishwa mu bwubatsi akoze mu nkari z'umuntu mu buryo burengera ibidukikije.



Aba banyeshuri bo kuri Kaminuza ya Cape Town iri mu mujyi wa Cape Town biga iby'ubumenyi   bakoze aya matafari bahuza inkari bakusanyije zikuwe mu bwiherero bw'abagabo n'umucanga ndetse na za mikorobe.

Aba banyeshuri baganira na BBC bemeje  ko uburyo aya matafari  akozemo butuma amatafari yikomeza ubwayo mu buryo bw'umwimerere iyo iyo mvange y'ibiyakoze ishyizwe mu bushyuhe busanzwe bwo mu cyumba. Aba banyeshuri bavuga  ko hari ikinyabutabire cyo muri iyo mvange kiyungurura  izo nkari hakavamo ikindi kinyabutabire kizwi nka calcium carbonate  cy'ingenzi mu gukora itafari, nyuma kikabihuriza hamwe byose.

ubusanzwe amatafari asanzwe yubakishwa arakorwa nyuma agakenera  gutwikirwa mu itanura rigurumana, ibizamura  umwuka mwinshi wa carbon dioxide uhumanya ikirere.

Bitewe n'ubukomezi bwifuzwa, aya matafari akorwa mu gihe kiri hagati y'iminsi ine n'itandatu

Aya matafari akorwa mu gihe kiri hagati y'iminsi ine n'itandatu

Aya matafari yamaze kwemerwa n'inzego zifite mu nshingano ubwubatsi ko yujuje ubuziranenge kandi yakubaka inzu ikomeye nk'andi akozwe mu buryo  busanzwe.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND