RFL
Kigali

Ntibisanzwe:Nsangiye umukunzi wanjye n’umugabo we, turarana mu buriri bumwe turi batatu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/06/2018 21:19
0


Umugore w’umwongerezakazi Cait asangira umukunzi we w’umuhungu Chris n’umugabo Matt washakanye n’uwo mukunzi we. Ni nyuma y’aho uyu mukunzi w’uyu mukobwa asabye umugabo we bashakanye (bahuje igitsina) ko bakwagura urukundo.



Chris, Matt, na Cait bararana ku buriri bumwe nk’abashakanye mu myaka 6 ishize. N'ubwo bombi babana bahuje ibitsina ariko bitandukanye na Matt Brandt. Chris Brandt yari yarigeze gukundana n’abakobwa ndetse n’abahungu bivuze ko ashobora kuryamana n’umuhungu cyangwa umukobwa. Mu mwaka wa 2015 ubwo yari yongeye kujya mu rukundo n’umukobwa, nyamara anabana n’umugabo bahuje igitsina yasabye uyu mukunzi we mushya kuza bakabana muri rwa rugo asanzwe abanamo n’uwo bahuje igitsina.

Chris w'imyaka 38 wagiye mu rukundo rw’umukobwa kandi asanzwe abana n’umugabo bahuje igitsina yabwiye televiziyo y’abongereza yitwa Barcroft TV ko byabanje kugorana kuko Matt umugabo bshakanye yabanje kwanga ko abana n’uyu mukobwa. Ku rundi ruhande wa mukobwa Cait nawe gufuha bimubuza kubana n’uwo yari yamaze kwimariramo.

Chris yeruriye Matt bari basanzwe babana bahuje igitsina ko uko amukunda ariko akunda uyu mukobwa (umukunzi mushya) Cait, nyuma kumenyerana bitangira gahoro gahoro birangira batangiye kumvikana. Nyuma y’amezi 8 barabana bose kuri ubu aba uko ari batatu babana mu nzu y’icyumba kimwe mu gihe cy’imyaka ibiri. Kuri ubu uko ari batatu batangaza ko bari mu mishinga yo gushaka uko babyara umwana wabo.

Irebere mu mashusho uko babanyeho 


Src: The Independant.co.uk               






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND