Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera
Kuri uyu wa kane tariki 14 Nzeri 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Nyabugogo ryiganjemo abahoze bacuruza mu buryo butemewe n'amtegeko nyuma leta ikaza kubahuriza hamwe. Kujya gusura iri soko ni mu rwego rwo kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ugereranyije n’ayandi masoko usanga ibiciro by’iri soko biri hasi.
Ibinyomoro bigura 500frw,bapima ku mufungo (ugereranyije ni nk'ibinyomoro 8)
Amatunda agurishwa 500frw nayo bapima ku mufungo
Iseri ry'imineke riragurishwa 700frw naho umuneke umwe wa poyo ukagurishwa 50frw
Avoka 1 iragurishwa 100frw
Umwembe 1 uragurishwa 250frw, Indimu nazo bafunga ku mufungo bakagurisha 400frw (ugereranije ni nk'ikilo)
Ipapaye rimwe riragurishwa 400frw
Inanasi iragurishwa hagati ya 300frw na 400frw, Icunga 1 riragurishwa 50frw
Umufungo w'inyanya uragurishwa 200frw naho uw'intoryi ukagurishwa 100frw
Umufungo w'imiteja ugurishwa 100frw ndetse n'uwa karoti ukagurishwa 100frw
Ibitunguru bigurishwa 200frw ku mufungo, Umufungo wa dodo ugurishwa 100frw, Ibishyimbo by'ibitonore bigurishwa 600frw ku kilo
Ikilo cy'ibirayi kiragurishwa 230frw
Ikilo cy'ibitoki kiragurishwa 200frw
Ikilo cy'ibijumba kiragurishwa 350frw
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO