RFL
Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe mu isoko rya Nyarugenge

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:4/08/2017 18:31
2


Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, gusa muri iyi minsi ibiribwa bihingwa mu Rwanda bisa naho byagabanutse ibiciro ugereranyije n’iminsi ishize.



Kuri uyu wa kane tariki 02 Kanama 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge riherereye mu karere ka Nyarugenge kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona urujya n’uruza rw’abantu bahahira muri iri soko.

Ntibaguhende

Iri cunga rigurishwa 500frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'imyembe kiragurishwa 1400frw

Ntibaguhende

Avoka iragurishwa 200frw

Ntibaguhende

Umuneke munini ugurishwa 100frw naho iseri rikagurishwa 1000frw cyangwa 1500frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amatunda kigurishwa 1000frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibinyomoro kiragurishwa 1200frw

Ntibaguhende

Inanasi imwe iragurishwa 700frw

Ntibaguhende

Pomme imwe igurishwa 300frw naho ikilo kikagurishwa 3000frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'intoryi kiragurishwa 500frw,ikilo cy'inyanya kiragurishwa 600frw,ikilo cy'ibitunguru kiragurishwa 800frw,ikilo cya tungurusumu kiragurishwa 2500frw,umufungo wa dodo uragurishwa 150frw,ishu iragurishwa 300frw,puwavuro iragurishwa 100frw,umufungo wa sereli uragurishwa 100frw,ikiringanya kiragurishwa 100frw,umufungo wa beterave uragurishwa 400frw,ishu y'indabyo(chou fleur)igurishwa 400frw,ikilo cya karoti kigurishwa 500frw,ikilo cy'imiteja kigurishwa 600frw,cocombre igurishwa 500frw,ikilo cya tangawizi kiragurishwa 1000frw naho umufungo wa puwaro ukagurishwa 200frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'inyama z'iroti kiragurishwa 2700frw naho imvange zikagurishwa 2200frw

Ntibaguhende

Ntibaguhende

Ikilo cy'inyama z'inkoko nyarwanda kiragurishwa 4500frw,naho izitwa pondezi zikagura 2800frw

Ntibaguhende

Ifi y'inyarwanda ndetse n'ingande  iragurishwa 3800frw,ifi y'impinde igurishwa 3500frw,iyitwa"Thomson"ikilo kiragurishwa 2000frw,fillet fish iragurishwa 5000frw,fillet beef iragurishwa 4500frw ku kilo

Ntibaguhende

Idrissa n'umwe mu bacuruzi bacuruza amafi ukeneye ko ayikugezaho aho uri cyangwa ikindi washaka kumubaza wakoresha iyi nomero:+250782129363

Ntibaguhende

Ikilo cy'isambaza mbisi kigurishwa 6000frw,izumye zikagurishwa 7000frw naho ikilo cy'indagara kikagurishwa 2000frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibirayi kiragurishwa 300frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragurishwa 500frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibijumba kiragurishwa 300frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibitoki kiragurishwa 200frw

Ntibaguhende

Igi ry'irinyarwanda riragurishwa 130frw naho iry'ipondezi riragurishwa 90frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ifu y'amasaka yera kiragurishwa 1000frw naho ay'umutuku akagura 800frw

Ikilo cy'ifu y'ingano kiragurishwa 1000frw,icy'uburo kiragurishwa 1400frw,icy'ibigori kiragurishwa 800frw,icya kawunga kiragurishwa 700frw,icy'ubugali bw'umuhondo(pate jaune)kiragurishwa 1500frw,ikilo cya sezame kiragurishwa 4000frw naho sezame zikaranze zikagurishwa 3000frw ku kilo,

Ifu y'umuceli iragurishwa 1000frw,iya sosoma iragurishwa 1200frw,iy'ubunyobwa iragurishwa 1400frw,iya soya iragurishwa 1000frw,iy'inzuzi iragurishwa 6000frw,iy'indagara iragurishwa 3000frw naho imvange iragurishwa 1000frw zose ku kilo, umuceli w’umutanzaniya uragura 1000frw ku kilo, umutayirandi uragura 900frw, umupakisitani uragura 800frw ku kilo.

Amafoto:Iradukunda Desanjo/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsigarizi fulgence4 years ago
    kubijyanye nibiciro tubonye hejuru nuko tujyatwunva bavuga ngo ibiribwa nibinyobwa byarakatutse ariko muri kamonyi baraduhenda ntago barakatura kunyama.:: inyama 1kg 2500fw;kandi nunvango presida yavuzeko ari 1500fw mutuvuganire zitatuke murakoze
  • nsigarizi fulgence4 years ago
    kubijyanye nibiciro tubonye hejuru nuko tujyatwunva bavuga ngo ibiribwa nibinyobwa byarakatutse ariko muri kamonyi baraduhenda ntago barakatura kunyama.:: inyama 1kg 2500fw;kandi nunvango presida yavuzeko ari 1500fw mutuvuganire zitatuke murakoze





Inyarwanda BACKGROUND