RFL
Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe mu isoko rya Kimisagara

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:19/05/2017 8:06
0


Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, gusa muri iyi minsi ibiribwa bihingwa mu Rwanda bisa naho byagabanutse ibiciro ugereranyije n’iminsi ishize.



Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicuransi 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Kimisagara riherereye mu karere ka Nyarugenge kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona urujya n’uruza rw’abantu bahahira muri iri soko.

Ntibaguhende

Ikilo cy'imyumbati kiragura 350frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragura 600 frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibirayi kiragura 300 frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibijumba kiragura 300 frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibitoki kigura 350 frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibishyimbo kiragura 600frw-500frw naho ibitonore bikagura 600frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amashaza kiragura 700frw

Ntibaguhende

Umufungo wa karoti ni 100frw, uw'imiteja ni 100frw

Ntibaguhende

Dodo umufungo ni 100frw

Ntibaguhende

Igihaza kimwe kigura 1000frw

Ntibaguhende

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibitunguru by'umutuku kiragura 500frw naho iby'umweru bigura 600frw

Ntibaguhende

 Ikilo cy'inyama z'iroti kiragura 3000frw naho imvange ni 2300frw

Ntibaguhende

Umufungo w'intoryi ni 100frw naho akadobo ni 400frw

Ntibaguhende

Umufungo w'inyanya ni 100frw naho akadobo ni 600frw

Ntibaguhende

Igi rimwe ni 100frw

Ntibaguhende

Umuneke umwe ni 100frw

Ntibaguhende

Avoka imwe ni 150frw

Ntibaguhende

Inanasi imwe ni 400frw

Ntibaguhende

Pomme imwe ni 250frw

Ntibaguhende

Watermelon imwe igura 2000frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'imyembe kiragura 1000frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amatunda kiragura 1000frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibinyomoro kiragura 1100frw

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND