Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera,ariko muri ino minsi ibiciro byaragabanutse ugereranije n'iminsi yatambutse.
Kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Kimironko riherereye mu karere ka Gasabo kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera ubona igice kinini cy'isoko kitarimo abacuruzi kubera impamvu z'imirimo y'isanwa ry'amaseta bacururizaho.
Umuneke umwe mwiza ugura 150frw
Avoka igura 200frw
Imyembe itatu iragura 1000frw
Inanasi igura 400frw
Ikilo cy'amatunda kiragura 1000frw
Watermelon igura 2500frw
Ikilo cy'ibinyomoro kiragura 1200frw
Ikilo cy'inyanya kiragura 500frw,icy'intoryi kikagurishwa 500frw,ikilo cy'ibitunguru by'umweru kiragurishwa 600frw naho iby'umutuku bikagurishwa 500frw,ikilo cy'imiteja kiragurishwa 500frw,ikilo cya karoti kiragurishwa 600frw,ikilo cya puwavuro kiragurishwa 600frw,umufungo wa sereli uragurishwa 200frw,uwa dodo ukagurishwa 200frw naho ishu rimwe riragurishwa 300frw
Ikilo cy'ibirayi bya Kinigi kiragurishwa 350frw
Ikilo cy'ibijumba kiragura 300frw
Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragura 600frw
Ikilo cy'imyumbati kiragura 350frw
Ikilo cy'igitoki kiragurishwa 350frw
Ikilo cy'ibishyimbo kiragurishwa 600frw
Ikilo cy'inyama z'iroti kiragurishwa 2500frw
AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO