RFL
Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe ku isoko rya Ziniya

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:7/07/2017 8:05
2


Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, ariko iyo uganiriye n’abacuruzi bakubwira ko muri ino minsi ibiribwa byabonetse



Kuri uyu wa kane tariki 06 Nyakanga 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Ziniya riherereye mu karere ka Kicukiro kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda.

Ntibaguhende

Avocat imwe iragura 150frw

Ntibaguhende

Umuneke umwe ni 100frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibinyomoro kiragura 1200frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amatunda kiragura 1000frw

Ntibaguhende

Iri cunga rimwe rigura 400frw naho asanzwe ikilo ni 800frw

Ntibaguhende

Imyembe itatu igura 1000frw

Ntibaguhende

Inanasi imwe igura 500frw

Ntibaguhende

Watermelon imwe igura 2500frw

Ntibaguhende

Ipapaye imwe igura 500frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'imiteja kiragura 500frw n'icya karoti kikagura 500frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'inyanya kiragura 600frw naho icy'intoryi kikagura 500frw

ntib

Ikilo cy'ibitunguru by'umweru kiragura 700frw naho iby'umutuku bikagura 600frw

Ntibaguhende

Chou fleur imwe igura 500frw

Ntibaguhende

Iyi uyibonye wagirango ni imineke ariko siyo bayita imizuzu imenyerewe cyane muri Congo bayirya ikaranze mu mavuta,ikilo cyayo kigura 1000frw

 

Ntibaguhende

Igihaza kimwe kigura 2500frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'igitoki kigura 250frw

ikilo cy'ibirayi kiragura 330frw

Ikilo cy'ibirayi kiragura 220frw,270frw,280frw bitewe nibyo aribyo

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibijumba kigura 300frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'imyumbati kigura 300frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amateke ya bwayisi kigura 800frw naho asanzwe ni 300frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ifu y'ubugari kigeze kuri 700frw

indundi

Ikilo cy'indagara kiragura 1200frw

 Ntibaguhende

Ikilo cy'amashaza kiragura 800frw

 Ntibaguhende

Amamesa aragura 1500frw ku nusu

Ntibaguhende

Umufuka w'amakara ugura 8000frw ariko batanga n'aya 500frw ndetse n'aya 300frw.

Ntibaguhende

Amavuta y’ubuto sunseed litiro iragura10,000frw, Jambo iragura 9000frw, Golden iragura 6800frw, Sunny iragura 9000frw. Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000frw, umunyu ni 400frw ku kilo, amakaloni aragura 600frw, umuceli w’umutanzaniya uragura 1000frw ku kilo, umutayirani uragura 900frw, umupakisitani uragura 800frw ku kilo. Ikilo cy'ubunyobwa kiragura 1000frw. Ikilo cy'ibigori bihunguye kiragura 500frw.Ikilo cy'indimu kigura 800frw.Ikilo cy'ibishyimbo kiragura 500frw. Ikilo cy'isombe kigura 500frw.Ikilo cya tungurusumu kigura 2500frw naho poivreau imwe igura 50frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • x6 years ago
    Murakoze. Ko abacuruzi bakomeza kwanga gushyira ibiciro ku bicuruzwa kandi hari amategeko abiteganya? Hazagize umuntu uba intwari akabishyira mu bikorwa
  • Jay6 years ago
    oh, amavuta yubuto ko ahenda cyane!!! Nukureba uburyo twagira inganda zayo nyinshi kbs





Inyarwanda BACKGROUND