RFL
Kigali

Ntawe utagira inenge,nta byera ngo de ariko hari igipimo kidakwiye kurengwa-Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2018 22:28
1


Iyi imwe mu mpanuro Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye abayobozi 3 bahawe inshingano nshya.



Dr Uwera Claudine umunyamabanga mushya wa Leta muri Miniseti y’Imari n’igenamigambi MINECOFIN, ushinzwe igenamigambi, Col RUHUNGA Jeannot, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau, RIB ndetse na Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga Mukuru wungirije muri uru rwego nibo barahiriye kwinjira mu mirimo mishya.

Umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame yabibukije ko bazagaragarwaho inenge mu mirimo yabo, kandi ko ari ukuri ntawe utagira inenge, yewe nta n’ibyera ngo de. Icyakora umukuru w’igihugu yabibukije ko hari ikigero kidakwiye kurengwa. Umukuru y’igihugu Paul Kagame yabasobanuriye ko iyo inenge iri ku kigero cyo hasi habaho kugenekereza nk’abantu bikaba byakwihanganirwa.

Perezida Kagame atanga impanuro ku bahawe imirimo mishya

Iruhande rwo kugira inenge umukuru w’igihugu yibukije abayobozi mu mirimo mishya ko imyifarite, imikorere n’imyumvire byabo bigomba kujyana no gukora kandi neza nk’intego. Umukuru w’igihugu yabwiye kandi aba bayobozi barahiriye imirimo mishya ndetse n’abandi bayobozi bose bari bitabiriye uyu muhango w’irahira ryabo ko kuruha ari ngombwa uko imyaka igenda ihita kuri buri kiremwa muntu.

Icyakora kubwe, umukuru w’igihugu asanga kuruha mu mbaraga ntacyo bitwaye ariko kuruha ku ntego byo bidakwiye. Ku rundi ruhande umukuru w’igihugu atanga igisubizo cy’iki cyibazo cyo kuruha mu kuzamura abashya  aho intege zigenda zishirira.

Dr Uwera yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki. Yabaye Umuyobozi w’Agashami k’Imari [Economics] muri iyi kaminuza. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Suède mu bijyanye n’ubukungu ariko mu Gashami k’Ibidukikije.

AMAFOTO

Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame

AMAFOTO:Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hertier6 years ago
    bayobozibacubeza mudufashe twe abanyarwanda muhagarike urusimbi mug I high. (ibiryabarezi)





Inyarwanda BACKGROUND