RFL
Kigali

Ntakibona cyangwa ngo avuge nyuma yo gusukwaho acide n’umugabo we-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/09/2017 8:02
2

Atsede Nigussiem w’imyaka 26 akomoka muri Ethiopia, umugabo we w’imyaka 29 yamusutseho acide itwika ku buryo uyu mugore hashize amezi 2 bimubayeho ariko iminwa ye yarafatanye ntabasha kuvuga ndetse asigaranye ijisho rimwe ry’iburyo aribyo gusa ribasha kubona gahoro ariko naryo rikaba rifite ibyago byinshi byo kuzahuma.

Kubasha kurya cyangwa kunywa byose binyura mu muheha ndetse ngo umunsi ku wundi uyu mugore aba ari mu marira n’agahinda kenshi. Atsede ari kuvurwa n’inzobere z’abaganga mu bijyanye n’ubushye muri Bangkok, muri Thailand.

Abagiraneza batandukanye batangije uburyo bwo gukusanya inkunga zo gufasha uyu mugore, aho aryamye mu bitaro abasha gutanga ubutumwa ari uko yanditse, yagize ati “Sinzi impamvu umugabo wanjye yakoze ibi. Nari ndi iwacu nijoro, mfungura urugi ahita ansukaho acide. Ndi mu mubabaro mwinshi kandi umutima wanjye wuzuye agahinda.”

Woman left unable to speak or see after husband attacked her with acid

Atsede mbere yo kwangizwa n'umugabo we

Uyu mugore yavuze ko amaranye imyaka 5 n’umugabo we gusa mu kwezi kwa 2 uyu mugabo akaba yaragiye gukorera mu gihugu cya Yemen, aza kugaruka atunguranye ari nabwo yasukagaho umugore we acide. Uyu mugabo witwa Haimanot Kahsai akimara gukora ibi yahise atoroka umugore asigara aho avuza induru, umwana wabo w’imyaka 5 we ngo yari aryamye mu nzu ubwo ibi byabaga.

Woman left unable to speak or see after husband attacked her with acid

Woman left unable to speak or see after husband attacked her with acid

Woman left unable to speak or see after husband attacked her with acid

Woman left unable to speak or see after husband attacked her with acid

Woman left unable to speak or see after husband attacked her with acid

Uyu mugore arwajwe n’umuvandimwe we, mu gahinda kenshi yababajwe n’uko uyu mugore atazongera kuba uwo yahoze ari we ndetse ngo ubuvuzi akeneye burahenze cyane kuko yatakaje ibice by’ingenzi by’uruhu bikaba bisaba imbaraga nyinshi abaganga kugira ngo nibura yoroherwe.

Woman left unable to speak or see after husband attacked her with acid

Woman left unable to speak or see after husband attacked her with acid

Atsede Niguissiem na Haimanot Kahsai bari bamaranye imyaka 5 babana

Ibi si ubwa mbere bibaye kuko nko muri Iran umuco wo gusukaho abantu acide wabaye karande, umugore yaka gatanya agasukwaho acide n’umugabo we, abantu bagirana amakimbirana bagasukanaho acide, iki kibazo kikaba gihangayikishije inzego z’ubuzima ku isi hose.

Src: Metro

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ayiwe ibi Niki ark we umuntu niki koko?
  • musemakweli6 years ago
    ubu ni ubugome imana izauhana

Inyarwanda BACKGROUND