RFL
Kigali

Ntabwo imishinga ya minisiteri iba ari iya minisitiri ku giti cye, abansimbuye bazayikomeza - Amb. Joseph Habineza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/03/2015 14:54
3


Nyuma y’uko Amb. Joseph Habineza aviriye ku mwanya wa minisitiri wa Siporo n’umuco aho yari amaze igihe kigera ku mezi 5 akaba yari amaze gutangiza imishinga myinshi, bamwe bagiye batekereza ko yaba igiye guhagarara.



Muri iyi mishinga harimo n’umushinga wa filime “Brewed in Rwandan Pot”, ukaba ari umushinga wa filime w’umunyanigeriya Ramsey Nouah ateganya gukorera mu Rwanda, hakaba nk’uko mu gace kakozwe mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kuyikora hagaragaramo abanyarwanda, by’umwihariko nyampinga y’u Rwanda mu 2012 Mutesi Aurore.

Amb. Joseph Habineza akiri minisitiri wa Siporo n'umuco. Aha yari yitabiriye igikorwa cyo kwerekana agace gato k'iyi filime tariki 19 z'ukwa 2, nyuma y'iminsi mike akaba aribwo byatangajwe ko atakiri kuri uyu mwanya

Bitewe n’uko uyu mushinga watangijwe nyuma y’uko Amb. Joseph Habineza wari usanzwe ahagarariye igihugu cy’u Rwanda muri Nigeriya yongeye kuba minisitiri muri minisiteri wa Siporo n’umuco ifite Sinema mu nshingano,  byasaga nk’aho yashyizemo ingufu mu ishyirwa mu bikorwa byawo, benshi bamaze kubona ko avuye muri iyi minisiteri bahise bakeka ko waba uhagaze burundu.

Ubwo umunyamakuru w’inyarwanda.com yamubazaga niba kuba atakiri minisitiri wa Siporo n’umuco byaba bigiye guhagarika uyu mushinga nk’uko benshi babikeka, yagize ati: “Oya, ntabwo imishinga ya minisiteri iba ari iya minisitiri ku buryo ngo ngiye yahagarara. Buriya abansimbuye bazayikomeza, kuko uriya ni umushinga wa minisiteri ntabwo ari uwanjye.”

Filime Brewed in Rwandan Pot, ubwo herekanwaga agace gato kayo mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kuyikora

Mu nkuru zatangajwe ubwo yari amaze kuva kuri uyu mwanya mu buryo butunguranye, benshi barababaye ariko basigara mu rujijo rw’icyaba kimukuyeho dore ko benshi babonaga ari nta makemwa mu kazi ke, ariko kandi abandi bakemanze ingengo y’imari y’iyi filime dore ko benshi bemeza ko iri hejuru, aho izakorwa na miliyoni n’igice z’amadolari (agera kuri miliyari y’amanyarwanda), bakemeza ko byaba biri mu bitumye akurwa kuri uyu mwanya.

Aha Amb. Joseph Habineza, yagize icyo abivugaho aho mu bitwenge byinshi yagize ati: “Hahaha, izo ni speculations (ibihuha) zabo. Naho ubundi si budget ya filime yaba yaratumye mvaho. Bajye kuri Google barebe izindi filime budgets ziba zifite uko ziba zihagaze baraza gusanga iy’iriya filime iri hasi cyane.”

Ubwo twamubazaga icyo kuri ubu yaba ateganya gukora cyangwa imirimo mishya yaba ateganyirizwa guhabwa, yadutangarije ko igihe ni kigera abanyarwanda bazabimenya.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Nyamara joe agiye kwiyamamaliza ubu president ngaho ndi
  • Yvan Kamoso9 years ago
    Joe tumwifurije imirimo myiza muri presidence; kwicara mu rugwiro biraryoha ntawutabyifuza ni uko bibona umugabo bigasiba undi; natwe turi kurindagira ngo yaregujwe ahubwo yazamuwe mu ntera.
  • MIMI9 years ago
    Kamoso we ujye uvuga ubyuzi niba ataregujwe ubizute? waruhari? vana amarangamutima ahongaho di, ukuri kurazwi niba ataranegujwe hari amakosa yakoze kdi tuzi cyane cyane mugutora Miss rwanda 2015. uzitonde ubaze tuba twayakuruye we''''''''''





Inyarwanda BACKGROUND