Muri NKORE IKI y'uyu munsi kuwa Kabiri tariki 4 Mata 2017, tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umukobwa watwandikiye akaduha ubutumwa yifuje ko twabumuhera abasomyi bacu kugira ngo bamugire inama. Uyu mukobwa avuga ko afite umuhungu wamutwaye umutima ariko ikibabaje ni uko iyo yitegereje umukunzi we, asanga ameze nk'umukuzi w'ibyinyo.
Tutabatindiye ubutumwa yaduhaye ngo tububagezeho kugira ngo mumugire inama dore uko buteye:
"Ndi umukobwa mfite imyaka 26 y’amavuko. Nakunze umuhungu,mukunda bitari iby’ubu ngo byo gushaka gukura ibyinyo cyangwa uburyarya,tumaranye hafi umwaka. Mu by’ukuri mfite akazi kantunze kuko ndiga kandi ni ko kandihira,uwo muhungu afite akazi,murabizi namwe iyo ukunda umuntu bya nyabyo uba wumva wamuha buri kimwe cyose, njye nabonaga yambara bitanshimishije mbona ahora mu twenda tumwe umunsi umwe ndamufata mujyana mu isoko mugurira buri kimwe kuva ku mwenda w'imbere kugera ku nkweto.
Yarampamagaraga akambwira ati mpa bitanu,icumi kuzamura ngo yakennye nkabikora kubera urukundo rimwe na rimwe akansaba amafaranga ambeshya icyo agiye kuyakoza nkamuvumbura ko yambeshye namubaza akirakaza. Ni umuhungu utajya yemera amakosa,yihagararaho buri gihe kandi ntazi gushima ntazi no gusaba imbabazi
Nk’abakundana twaje kuryamana rwose ariko njye nabikoze kubera kumukunda,ni kenshi yagiye anyitoratozaho ngo dushwane,ariko ndi umukobwa uzi kwihambira ku rukundo naramuhendahendaga nkarira nkakora uko nshoboye umubano wacu ukongera ugasubirana ubudakemwa. Nahoraga nkora uko nshoboye ngo umubano wacu ntuhungabane,ariko nta gaciro yabihaga,nabonaga abibona nk'aho ari inshingano zanjye kumukorera ibyo nakoraga.
Yanshaga inyuma nkamufata ariko kubera urukundo nkarenzaho nkumva ko azahinduka,yabaga akeneye amafaranga akaba ari bwo ubona anyitaho,mu gihe tumaranye mbabwize ukuri nta munezero nabonye mu rukundo rwacu,umuhungu utazi gushima,ntazirikana,ntakwita kuwo akunda buri uko namuhamagaraga ngo ari busy (arahuze) namwandikira kuri whatsapp akansubiza hashize amasaha n'amasaha kandi ari online mbese mporana intimba.
Rimwe naje kumubwira ngo tujye gusura iwacu kuko ababyeyi bari bamereye nabi ngo bashaka kubona umuhungu niriza kuri social media (imbuga nkoranyambaga) tujyana iwacu barishima,ariko rimwe musabye kujya iwabo arabyanga kugeza n’ubu nta muntu n’umwe w’iwabo unzi nanjye ntawe nzi.
Nyuma twaje gushwana nk’ibisanzwe arambwira ngo tubivemo ariko kuko numvaga ntawundi naha urukundo rwanjye ndamuhendahenda turasubirana,arangije abwira umuntu w'inshuti ye ngo nubwo nasubiranye n’uriya mukobwa, ngo ni ukumuryarya,ntabwo nzigera mbana nawe na rimwe,yarabimbwiye nabwo sinabiha agaciro ndavuga nti ni ukuduteranya.
Umuntu udashobora kuzirikana ineza yagiriwe,ntashime,ntaguhe agaciro,njye rwose ndamukunda ariko nabonye ameze nk’umukuzi w'ibyinyo,nubwo abakobwa ari bo byarangwagaho, abahungu ni bo bakuzi ba byo kandi ni abagome. Mu by’ukuri numva ntawundi muhungu nakunda kuko uyu mbabwira ndamukunda kuburyo mutabyiyumvisha,ariko nakwibuka ko yavuze ngo ntabwo tuzabana nkumva ngiye gusara.
Nanze abahungu benshi bafite n'amafaranga,kandi we nubwo afite akazi mbona ntacyo kamumariye kuko wagira ngo akorera ubuntu,sinicuza ibyo namuhaye byose ahubwo ndicuza ko yanyangirije umutima nkaba narananiwe kugira undi nkingurira umutima wanjye.
Ubu nandika ibi ntabwo tumeranye neza kuko ntakimvugisha yarandetse ntajya ampamagara, ntajya anyandikira ubutumwa bugufi, mbese turaho, gusa ndabinginze mungire inama nkore iki koko? Ndamukunda rwose nabaye nk’umusazi kuri we. Iyaba basi yanyerekega ko ankunze akanyitaho akampa umwanya we,ntamafaranga ye nshaka kuko mbona ntanayo yigirira.Mbigenze nte? Murakoze"
TANGA IGITECYEREZO