RFL
Kigali

NKORE IKI: Umusore wantwaye umutima ameze nk’umukuzi w'ibyinyo, yambwiye ko tutazabana none ubu ntakimvugisha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2017 8:09
51


Muri NKORE IKI y'uyu munsi kuwa Kabiri tariki 4 Mata 2017, tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umukobwa watwandikiye akaduha ubutumwa yifuje ko twabumuhera abasomyi bacu kugira ngo bamugire inama. Uyu mukobwa avuga ko afite umuhungu wamutwaye umutima ariko ikibabaje ni uko iyo yitegereje umukunzi we, asanga ameze nk'umukuzi w'ibyinyo.



Tutabatindiye ubutumwa yaduhaye ngo tububagezeho kugira ngo mumugire inama dore uko buteye:

"Ndi umukobwa mfite imyaka 26 y’amavuko. Nakunze umuhungu,mukunda bitari iby’ubu ngo byo gushaka gukura ibyinyo cyangwa uburyarya,tumaranye hafi umwaka. Mu by’ukuri mfite akazi kantunze kuko ndiga kandi ni ko kandihira,uwo muhungu afite akazi,murabizi namwe iyo ukunda umuntu bya nyabyo uba wumva wamuha buri kimwe cyose, njye nabonaga yambara bitanshimishije mbona ahora mu twenda tumwe umunsi umwe ndamufata mujyana mu isoko mugurira buri kimwe kuva ku mwenda w'imbere kugera ku nkweto.

Yarampamagaraga akambwira ati mpa bitanu,icumi kuzamura ngo yakennye nkabikora kubera urukundo rimwe na rimwe akansaba amafaranga ambeshya icyo agiye kuyakoza nkamuvumbura ko yambeshye namubaza akirakaza. Ni umuhungu utajya yemera amakosa,yihagararaho buri gihe kandi ntazi gushima ntazi no gusaba imbabazi

Nk’abakundana twaje kuryamana rwose ariko njye nabikoze kubera kumukunda,ni kenshi yagiye anyitoratozaho ngo dushwane,ariko ndi umukobwa uzi kwihambira ku rukundo naramuhendahendaga nkarira nkakora uko nshoboye umubano wacu ukongera ugasubirana ubudakemwa. Nahoraga nkora uko nshoboye ngo umubano wacu ntuhungabane,ariko nta gaciro yabihaga,nabonaga abibona nk'aho ari inshingano zanjye kumukorera ibyo nakoraga.

Yanshaga inyuma nkamufata ariko kubera urukundo nkarenzaho nkumva ko azahinduka,yabaga akeneye amafaranga akaba ari bwo ubona anyitaho,mu gihe tumaranye mbabwize ukuri nta munezero nabonye mu rukundo rwacu,umuhungu utazi gushima,ntazirikana,ntakwita kuwo akunda buri uko namuhamagaraga ngo ari busy (arahuze) namwandikira kuri whatsapp akansubiza hashize amasaha n'amasaha kandi ari online mbese mporana intimba.

Rimwe naje kumubwira ngo tujye gusura iwacu kuko ababyeyi bari bamereye nabi ngo bashaka kubona umuhungu niriza kuri social media (imbuga nkoranyambaga) tujyana iwacu barishima,ariko rimwe musabye kujya iwabo arabyanga kugeza n’ubu nta muntu n’umwe w’iwabo unzi nanjye ntawe nzi.

Nyuma twaje gushwana nk’ibisanzwe arambwira ngo tubivemo ariko kuko numvaga ntawundi naha urukundo rwanjye ndamuhendahenda turasubirana,arangije abwira umuntu w'inshuti ye ngo nubwo nasubiranye n’uriya mukobwa, ngo ni ukumuryarya,ntabwo nzigera mbana nawe na rimwe,yarabimbwiye nabwo sinabiha agaciro ndavuga nti ni ukuduteranya.

Umuntu udashobora kuzirikana ineza yagiriwe,ntashime,ntaguhe agaciro,njye rwose ndamukunda ariko nabonye ameze nk’umukuzi w'ibyinyo,nubwo abakobwa ari bo byarangwagaho, abahungu ni bo bakuzi ba byo kandi ni abagome. Mu by’ukuri numva ntawundi muhungu nakunda kuko uyu mbabwira ndamukunda kuburyo mutabyiyumvisha,ariko nakwibuka ko yavuze ngo ntabwo tuzabana nkumva ngiye gusara.

Nanze abahungu benshi bafite n'amafaranga,kandi we nubwo afite akazi mbona ntacyo kamumariye kuko wagira ngo akorera ubuntu,sinicuza ibyo namuhaye byose ahubwo ndicuza ko yanyangirije umutima nkaba narananiwe kugira undi nkingurira umutima wanjye.

Ubu nandika ibi ntabwo tumeranye neza kuko ntakimvugisha yarandetse ntajya ampamagara, ntajya anyandikira ubutumwa bugufi, mbese turaho, gusa ndabinginze mungire inama nkore iki koko? Ndamukunda rwose nabaye nk’umusazi kuri we. Iyaba basi yanyerekega ko ankunze akanyitaho akampa umwanya we,ntamafaranga ye nshaka kuko mbona ntanayo yigirira.Mbigenze nte? Murakoze"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo7 years ago
    ubwose uri mubiki wamuretse. kdi niba utabasha kumureka urumva twe twakumarira iki ko atagukunda
  • Marie7 years ago
    Mbanje kubasuhuza.Nsomye ubu butumwa bwo kugisha inama ariko uyu muvandimwe ndabona yarakunze cyane bimuviramo kuba umugaragu w'urukundo. Muvandimwe,birasa nk'aho wihebye,wumva ko uwo musore ariwe wenyine wagukunda cg wakunda kandi sibyo.Nkurikije ibyo wanditse hano,uyu musore wamweretse ko umubuze utabaho,ko ari we wenyine wiringiye ko mwakundana mukanabana nyamara we nta gahunda n'imwe yigeze akugiraho uretse kukurya umutima n'ubutunzi bwawe gusa. Mukobwa,kanguka urebe kure uyu musore wikomeza kumwihambiraho ntacyo azakumarira uretse kugutera agahinda gusa.Niwibeshya ukanamutega inda mukabana ku ngufu zawe,uzahora ubabaye urinde uva kuri iyi si nta kumwenyura.Shaka indi ncuti igukunda nawe ukamukunda urukundo ruryoha rusangiwe.Gukunda ni byiza iyo ukunda ugukunda.
  • bigp.com7 years ago
    Warasaze ahubwo. ubwo se uragirango akubwire ko atagushaka gute?
  • claude7 years ago
    Ohhhh Bira babaje Gusa niba yarakweruriye ukaba ubona ko ntagaruriro byaba byiza Ugerageje kumwikuramo kuko ushobora kumwihambiraho ukazababara ubuzima bwaw bwose. siwe muhererezi mubahungu . Tuza uzabona undi knd bibe amateka
  • Jabo yves tintin7 years ago
    Mubyukuri urukundo rurihangana kdi rurihambira.gusa namugira inama yokugumya kwihanga umusore wenda azahinduka amugarukire
  • scovia7 years ago
    ibyo uvuze birumvikana gusa nawe wakifatira umwanzuro ukabivamo kuko nacyo azakugezaho.
  • KARANGANWA Pascal7 years ago
    yooooooo mbega umukobwa wahuritse gusa jye nakugira Inama yo kumureka kumwizirikaho ntaho bizakugeza ahubwo bizakwangiriza umutima shaka undi kko abafite urukundo barahari nanjye unyemereye nakubera inkora mutima nkaguhoza ayo warize murakoze.
  • Mary7 years ago
    My dear wikwirirwa uti igihe cyawe ku muntu nkuwo. Mureke, bizagutwara igihe ngo ukire igikomere agusigiye ariko uko biri ntaho gihuriye n'agahinda yazagutera muramutse mubanye. Humura uracyari muto uzabona undi ugukunda bya nyabyo. Hamwe na we nta cyiza kiri imbere.
  • moya7 years ago
    Wihangane uwo musore ntagaruriro afite cyereka abuze akazi burundu nibwo yakwibuka ko uhari nawe urabyunva icyaba cyimugaruye jya wunva indirimbo zimana wige gusenga uzojyera ube umuntu ukunde abantu ntuzamenya kuntu wamwibajyiwe ukunde undi
  • 7 years ago
    UMVA KUNDA UGUKUNDA !!!!!
  • 7 years ago
    umva mwana wiwacu baravuga ngo kunda ugukunda niba udashaka kuzicuza ubuzima bwawe bwose mureke umusibe unamwibagiwe kuko uwo munabanye wazasara ukajya kumusozi ikindi kandi umenyeko urukundo rutingingwa . uwo suwawe uzabona uwawe pe
  • Angelique7 years ago
    uyu muhungu n'umwana mwiza kuko ntiyigeze akuryarya yakweretse ko atagushaka kuva kera.sinzi icyo umushakaho kandi nta nubwo yagukuye ibyinyo, ibyo wamuhaye byose wabimuhaye ku bushake bwawe usa naho wigurisha ngo agukunde. tuza uzabona ugukunda aho uwo we rwose ntaho yaguhishe.
  • 7 years ago
    Umva chre rwose ndakumva pe, ariko urukundo ruzima rurigargaza.Gerageza n'ubwo bigoye kumureka,umwirengagize, kandi usabe Imana iguhereze imbaraga kuko ntagukunda na gato gusa yakwiciye ubuzima!
  • Habimana pacifique7 years ago
    ok birumvikana ko uremerewe arko nae reba icyo gukora nkumuntu mukuru kuko nimba umuntu waramwihanganiye kugeza naho umufata aguca inyuma ukamubabarira niyisubireho urumva harigaruriro? none umuntu ugufa gutyo ntacyo yakuburane nakikuburana bizagenda gt? reka nkugire inama yukuri mwikuremo rwose kd umwibagirwe kuko ndumva nubwo wavuzengo nubwo yakwerekako akwitayeho ntacyo byaba bitwaye akwitayeho x yiyerurutsa nkuko yabivuze urumva byaba bimaziki? ikindi kd amazi iyo akubwiye ngo winkaraba uyabwirako ntambyiro ufite! mwikuremo rero utangire bundi bushya umwerekeko nwe ukomeye ikindi kd nuwo uzanakunda ntuzamufate nkikigirwa mana ngowumveko abuze utabaho ibyo nubikuriza bizagena neza murakoze!
  • John7 years ago
    Uraho Muvandi? Nitwa John gusa mbonye ubutumwa bwawe numva hari icyo nagufasha kuko ibihe urimo nigeze kubibamo. BYAGENZE GUTE RERO: Njye sinakunze ukura ibyinyo gusa ahubwo we yari umukobwa w'umujura kuburyo twajyaga tujyana no gusura abantu twahava bakabura nk'agakoresho electronic ntibirirwe babitindaho bakibwira ko yenda ari nk'umwana wagataye kuko bamfataga nk'umuntu bubashye bityo n'umushyitsi nabazaniye ntibashoboraga kumukeka ibyo naje kumwibonera ubwanjye ariko ntibyambujije gukomeza kumukunda kuko numvaga azahinduka. Naramukunze pe !! muha byose kuko nari mfite ubushobozi buhagije ku myaka 22 nakoreye amafaranga agera kuri 10 Millions numvaga rero byose mbikora kugirango nzagire umugore n'urugo rwishimye kuko nateganyaga ko ntazageza kuri 25 ntarashaka. Icyaje kumbabaza ni uko mu gihe njye nibwiraga ko muha byose ndetse ko mubabarira byose mu gihe ntegereje ko ahinduka yaje guterwa inda n'abo yahongaga amafaranga nabaga namuhaye mbese yatewe inda n'umuntu uciriritse pe (Si ukwirata mumbabarire) ku buryo ntanicyo yamumariye. Nyuma yo gushakisha inzira nyinshi ngo turyamane azayinyitirire byaranze kuko namwubahaga kandi nkaba narabonaga atarahinduka ku buryo twahuza urugwiro bigeze aho kuryamana kuko numvaga kuryamana n'umuntu bisobanuye ko witeguye ko yanakubera umugore (Mumbabarire njye ni uko nabyumvaga). Byaranze rero aho yabaga naho babimenye baramwirukana ajya kuba indaya maze hakaba n'igihe ahuye n'abagabo tuziranye bampaga ibiraka bakampamagara ko bari kumwe nawe nkabura icyo nsubiza gusa nkumva ikimwaro. Naramufashije pe n'ubwo yari indaya ariko igihe cyarageze clientelle irabura kubera ko yari akuriwe nibwo yanyiyambaje kuko nawe ubanza yari abizi ko mukunda !! Ntababeshye sinitaye ku kuba yarambemukiye ahubwo numvise impuhwe ntazi aho zivuye ndamufasha arabyara yewe mutindira n'ikiriri kuburyo izindi ndaya babanaga zagizengo nijye se w'umwana. Ibyo birangiye aho yabaga nabo barongeye baramwakira numva nibyiza kuva ubwo sinongeye kuvugana nawe kuko numvaga ntacyo ntakoze. Namaze imyaka igera kuri 4 ntongeye no kuvugisha abakobwa uretse bashiki banjye yewe no mu turaka twanjye iyo nabonaga ngiye kugirana discussion zirambuye n'umukobwa narebaga uburyo twaganira hari abandi bantu. Naje kugeraho ejo bundi muri 2015 Umwana w'umukobwa aramfasha pe mbasha kwiyakira kandi abikora ntazindi nyungu !! ubu numva narongeye kugira ikizere cy'umuryango n'ubwo ntarabona uwo dufatanya urugendo. None rero muvandimwe n'undi wese waba yarahuye n'ibimeze nk'ibi niba w'umva ubuhamya (Experience yanjye bwanjye hari icyo bwakumarira wanyandikira kuri mpenzi130@gmail.com tukajya nkagufasha kubyakira kuko numva ko ineza nagiriwe n'uwo mwana w'umukobwa akankiza ibikomere nari mfite ikiguzi cyabyo ni ukubisangiza abandi aho bishoboka. Murakoze.
  • 7 years ago
    yooh pole gusa gerageza umwikuremo kuko birashoboka , uretse ko ari we wamenye siwe muhungu wenyine ku isi kdi ubwo si uwawe wiguma guhatiriza kuko bikwangiza kurushaho.wowe tuza wihe amahoro uwakugenewe azaza nta kabuza aguhoze amarira .komera kdi usenge Imana igufashe muri byose
  • 7 years ago
    koo
  • micomyiza ananias7 years ago
    sister mureke uzabona undi ugukunda byukuri , mwibagirwe
  • gasan7 years ago
    Yooo ihangane kabsa uzabona undi cg uzampamagare kuri 0727748398 nguhe inama yubaka ndumu councillor wabafite ibibazo
  • bb7 years ago
    hahahhhah!!sha iyo uza kuba mushiki wange nari kukurambika hasi nkaguhondagura!!!! ntasoni wowe urizirika kumuhungu wabandi umubuza guhumeka!!!





Inyarwanda BACKGROUND