Buri mu ntangiriro z’icyumweru, Inyarwanda.com tubagezaho inkuru ya NKORE IKI aho abasomyi bacu bagisha inama bagenzi babo binyuze kuri uru rubaga. Kugeza ubu hari benshi iyi gahunda imaze gufasha.
Uyu munsi tugiye kubagezaho inkuru y’umukobwa wandikiye Inyarwanda.com akatubwira ko amaze imyaka 6 akundana n’umusore banganya imyaka ariko mu rukundo rwabo bikaba bitaragenze neza kuko umusore yaje kwishakira undi mukunzi, akajya aryarya wa wundi wa mbere. Gusa byaje kugera aho wa mukunzi wa kabiri yashatse bashwanye, nuko umusore ahitamo kugarukira umukunzi we wa mbere ari na we watwandikiye. Umukobwa aragisha inama kuko yabuze amahitamo, ari kumva naramuka amwemereye kongera bagakundana bishobora kuzagenda nka mbere. Dore ubutumwa yaduhaye ngo tububagezeho uko buteye:
"Muraho neza! Ndabashimira kubw’iyi gahunda mwadushyiriyeho yo kugisha inama, mpamya ntashidikanya ko ifasha benshi. Nanjye rero nkaba nifuza kuba muri abo. Nkeneye inama zanyu ni ukuri. Ndi umukobwa w’imyaka 24 nkaba ndi mu mwaka wa nyuma wa kaminuza. Nakundanye n’umuhungu twiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye ubu twujuje 6 years (imyaka itandatu) twitwa ko turi kumwe.
Kuva twakundana ntibyavuzweho rumwe haba mu nshuti zacu ndetse no mu miryango yacu. Njye na we tunganya imyaka bivuze ko na we afite imyaka 24 gusa njye mfite igikuriro uba ubona ndi umukobwa mukuru we afite igara rito uba ubona ari umwana kuri njye ariko njya kumukunda ibyo sinabyitayeho rwose nisanze mukunda ndetse cyane. Gusa inshuti ze zamuciye intege zimwumvisha ko ntari uwe, ntari ku rwego rwe ndetse ko niturangiza S.6 (ayisumbuye) ntazongera kumwikoza.
Ibyo narabyumvaga nkamuhumuriza nkagerageza kumwumvisha ko ibyo abwirwa atari byo nkurikije urukundo numvaga mukunda. Ntibyatinze twaje gusoza ayisumbuye murabizi namwe abakobwa ukuntu duhinduka vuba cyane iyo dushyizeho ibisuko n’ibindi ku mutwe, ni ko byangendekeye noneho arushaho kwiheba yumva ko tutazamarana kabiri ariko ku ruhande rwanjye nari nkimukunze rwose. Nahuye na benshi bafite imitungo dore ko ari yo baza barata bansaba urukundo, abandi bansaba kubana gusa ibyo sinabikozwaga kandi ni bwo twari tukirangiza ari njye cyangwa umuhungu nta n’umwe wari wakabonye akazi. Inshuti zanjye n'abo mu rugo bari babizi ko nkunda uwo muhungu ntamurutisha amafaranga gusa bancaga intege ko bitazashoboka ko twazabana kuko tunganya imyaka turi no ku rwego rumwe haba amashuli n’ubushobozi bw’amafaranga.
Twaje gutangira kaminuza abona akazi nanjye biba uko ariko mu rukundo bwo yampozaga ku nkeke kwa kutiyumvisha kwe ko ndi uwe byatumye nta cyizere angirira mu bintu byose, twahoraga dushwana umunsi ku wundi kandi dupfa utuntu tw’amafuti. Natangiye kwemera ko ibyo inshuti zanjye zambwiraga byari byo ko turi mu rukundo rw'ubwana nta kintu kizima tuzageraho. Byatumye mfata icyemezo mubwira ko twaba duhagaritse umubano, byagenze gutyo buri wese akomeza inzira ye, mbibutse ko hari hashize umwaka umwe turangije ayisumbuye.
Ku ruhande rwanjye kugira undi mukunzi narabigerageje birananira neza neza mba mu bwigunge kugeza igihe mama wanjye byamurenze angira inama yo gusubirana na we aho kuba muri ako gahinda. Nabibwiye umuhungu ariko we ntiyabyisanzemo kuko yari yarabonye undi mukunzi ariko na none kumpakanira byaramunaniye atangira kudukunda turi babiri ari njye tukabishwanira ari n’uwo mukunzi we wundi bagashwana, bivuze ko muri twese batatu nta n'umwe wari wishimye muri iyo mikino twarimo, nari mbizi ko afite undi ariko kumureka birananira ahubwo nkumva ndi kumukunda cyane. Abo mu rugo ntibatinyaga kumbwira ko ahubwo yandogesheje ahari, nanjye nongera kwiheba nishinja amakosa nibaza impamvu ntabashije kumwihanganira ko wenda yari buzahinduke.
Twakomeje kuba muri ibyo, bigera aho birakomera, cyane cyane umuhungu we byamubereye ihurizo. Yarankundaga ariko n'uwo bari kumwe bigaragara ko yaratangiye kumukunda yabuze amahitamo hagati yacu, yagisha inama bakamubwira ko n’ubundi ntamukundaga atari kuzanshobora yari kuzajya andwanira n’abandi bahungu n’ibindi byinshi kandi akabimbwira. Njye nkamusobanurira ko twabaye abantu bakuru ntawugomba kumuhitiramo uwo agomba gukunda n’uwo areka, mwemerera ko icyemezo cyose azafata nzacyubaha ndetse nkagikurikiza, yahitamo uwo cyangwa njye.
Ntibyatinze yahisemo uwo wundi ariko ntiyagira ikintu na kimwe ambwira ahubwo akoresha ibikorwa. Ntiyongeye kumpamagara cyangwa kunyandikira. Ntitwongeye kubonana amezi menshi arashira mbese mbona neza ko njye yankuyemo. Narababaye ngira agahinda ntigeze ngira mu buzima bwanjye, narize amanywa n’amajoro ntabara. Nagiriwe inama nyinshi zo kumureka no kumwibagirwa burundu, ko atakiri uwanjye bibanza kungora ariko nyuma ndabyakira nihanagura amarira niyemeza ko ngiye kugerageza nkamwibagirwa ko nzabona undi nkunda ndetse na we akankunda. Ibyo gukunda undi byo byarananiye numva ko ari ibintu bizaba biza ahubwo nahanze amaso akazi n’amashuli cyane.
Umusore ntibyamuhiriye kuko we na wa mukunzi we baje gushwana biturutse ku mukobwa, atangira kongera kunyiyegereza maze umutima umwe ukambwira ko atakiri uwanjye ngo nikomereze gahunda zanjye ariko akandi gatima kakimukunda kakampata kumubabarira tugakomeza.
None ubu ndibaza nti ese koko ubu aracyankunda? Uko yansize si ko azongera? Inshuti zirambwira ngo mwihorere ntegereze uzaza nyuma ngo azankunda bya nyabyo, n’ubundi ngo uriya wa mbere ntateze kungira umugore vuba kuko nta n’ubushobozi aragira kandi njye maze kuba umukobwa mukuru. Izindi nshuti ziti “Mubabarire musubukure urukundo ubushobozi buzaza ubundi muzabane"
Nshuti bavandimwe, basomyi b'Inyarwanda.com ndabinginze mungire inama, gutegereza undi mbivemo nsubirane n’uwo nakunze iyo myaka yose ndetse ngikunda? Ese nasubirana na we ntibibe byiza na none nkongera ngata igihe ngakomeretsa umutima wanjye na none? Cyangwa mwihorere ntegereze undi na we nzamukunda nkuko nakunze uwo? Mungire inama y’icyo nakora ndabinginze. Murakoze.
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO