RFL
Kigali

NKORE IKI: Umusore dukundanye imyaka 5 afite mukuru we w'umukire urimo kunsaba ko dukundana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2017 20:01
38


Basomyi ba Inyarwanda.com uyu munsi muri NKORE IKI tugiye kubagezaho ikibazo umusomyi wacu uherereye i Kayonza yaduhaye ngo tukibagezeho mumuhe inama z’uko yakwitwara muri iki kibazo afite kuko we ngo yabuze amahitamo.



Ikibazo cye yifuza ko mwamuhamo inama giteye gutya:

Inyarwanda.com ndabasuhuje kandi mbashimira ubu buryo bwiza mwashyizeho bwo kugirana inama mu rukundo kuko bufasha benshi. Nanjye rero mwamfasha nkagisha inama, gusa amazina yanjye ndifuza ko mwayagira ibanga. Ndi umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko mba muri Kigali ariko mvuka mu karere ka Kayonza ndi hafi kurangiza kaminuza.

Ikibazo mfite ari nacyo nifuje gusangiza abasomyi ba Inyarwanda.com, kugira ngo bamfashe bampe inama,kijyanye n’ukuntu nabuze amahitamo mu rukundo. Mu mwaka wa 2012 ni bwo natangiye gukundana n’umusore w' i Rwamagana. Ni umusore undusha imyaka 3 y'ubukure, akaba umwarimu muri Secondaire, icyo gihe duhura yari yaje mu bukwe bw’inshuti ye bwari bwabereye hafi y’iwacu i Kayonza, nanjye nari mburimo kuko nari nambariye mukuru w'umukobwa twiganaga.

Ubukwe burangiye umusore dukundana ubu yaranyegereye ambwira ko yankunze, duhana nimero za terefone, kuva ubwo akajya ampamagara cyane ariko nanjye nkumva ndimo kujya mu rukundo. Mu mpera za 2012 yaje kunsura mu ishuri aho nigaga mu karere ka Nyagatare mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye, uwo munsi ni bwo namweremereye ko twaba inshuti.

Yansabye ko twazarushingana, mubwira ko tuzabivuganaho kuko nari nkiri kwiga ndi no kwitegura ikizamini cya Leta kandi nkaba narumvaga ibyo gushaka umugabo byaba byiza byinjiyemo nyuma yo gusoza kaminuza. Ndabyibuka uwo munsi yatashye yishimye cyane, nanjye nsigara mu byishimo ndetse abana twigana bamubonye yansuye nabo barambwira ngo nimfatireho. Twakomeje gukundana, urukundo rwacu rugenda rushora imizi by’akarusho n’ababyeyi banjye bari baramukunze na cyane ko yari umusore mwiza wiyubaha by’umwihariko iwacu bakaba barasanze ari umukristo dore ko asengera muri Angilikani, itorero nabatirijwemo ndetse n’iwacu bose akaba ariho basengera.

Ubu ngeze mu mwaka wa kane wa kaminuza ndetse mfite n’akazi ariko hagati aho kuri Noheli iherutse ni bwo twahanye gahunda yo kubana, ubukwe bwacu tubushyira mu mwaka wa 2018 kuko nzaba narasoje kaminuza. Ikibazo mfite rero mukuru w’inshuti yanjye ni umusore w’umukire cyane, acuruza imodoka ndetse afite amazu menshi i Rwamagana n’i Kigali, akaba ari kunsaba ko twakundana. Mu ntangiriro za 2016 ni bwo yaje kuba mu Rwanda kuko mbere y’aho yabaga muri Amerika, ageze mu Rwanda ni nabwo yatangiye ibyo bikorwa by’ubucuruzi.

Ejo bundi kuri St Valentin yadusanze i Kabuga aho cher wanjye yubatse turimo kuganira. Akihagera yaradusuhuje mbona ampanze ijisho cyane dore ko ari bwo bwa mbere twari duhuye, gusa ntiyahamaze umwanya munini kuko nyuma y’iminota 10 yahise ajya mu kazi, ambwira ko tuzaganira neza adahuze. Ngeze mu rugo yarampamagaye ansaba ko yazansura muri weekend tukaganira. Nabyakiriye neza kuko numvaga ari byiza na cyane ko ababyeyi banjye bajyaga bambaza niba inshuti yanjye ifite abandi bavandimwe kuko bifuzaga ko nabo bajya babasura.

Weekend yarageze aza kunsura mu rugo i Kayonza, turaganira ambwira uburyo ari we wasabiye akazi inshuti yanjye, gusa ayo makuru nari narayamenye mbere atari yaza mu Rwanda kuko cher wanjye yari yarambwiye ko afite mukuru we uba muri Amerika ushaka kuza i Kigali akajya acuruza imodoka, gusa njye sinarinzi ko akiri umusore numvaga ari umugabo ufite abana, gusa sinagize amatsiko yo kumubaza niba yarashatse cyangwa akiri umusore kuko numvaga nta mpamvu yabyo.

Uwo munsi yansuye, mukuru wa cyer wanjye yambwiye ko akiri umusore ndetse ko ashaka ko dukundana ndetse ngo mbishatse ubukwe twabukora uyu mwaka wa 2017 nsoje kaminuza,kandi koko nabonaga akunze cyane ndetse n'ibyo avuga abikomeje. Namubwiye ko nzamusubiza nyuma yo kubyigaho, gusa ambwira ko niba mfite n’impungenge za cher wanjye ko azabimusobanurira kandi ko azabimwubahira.

Ntababeshye byambereye ihurizo rikomeye, ubu ndi kwibaza niba nahita nkatira murumuna we ubukwe tukabusubika. Mu by’ukuri mfite ikibazo kitanyoroheye, cher wanjye narabimuhishe kuko numva binteye isoni kubimubwira na cyane ko numva atabyakira neza. Ese nkomeze nkundane n’uwo twakundanye mu myaka itanu, cyangwa ntangire urugendo rushya? Undi mutima umbwira ko bose nahita mbakatira nkishakira undi mukunzi kuko ninanga gukundana na mukuru w’inshuti yanjye, nkahitamo gukomeza gukundana n’uwo dukundanye imyaka itanu, nabwo ntazabigiramo amahoro kuko nzaba nikururiye ibibazo mu rushako rwanjye. Ese bavandimwe Nkore iki?

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean7 years ago
    Ariko ibigoryi bibaho koko, sha nuko ubundi ibi wenda ataribyo ushaka kutwumva gusa nahubundi bibaye aribyo nta muntu waba ukurimo byonyine kuba wana bigira ikibazo nubugoryi, ngaho kurikira amafaranga Abe ariyo a kurongora, njye ndi uwo mukire nakugeza murugo nka gukosora sinaryamana nawe najyamfata ibandari ryamafaranga nkaya shira muburiri nkajya munkumi, washaka ko duseka ngashira cash kumunwa ugasekana nayo warira aho kugirango nguhoze nkaguha cash, mumwanya wicyo umugore akwiye cyose nkaguha amafaranga kuko ariyo yaba yarakuzanye, nta ni nama wajyirwa wowe bakureke.
  • Ninette7 years ago
    Mana weeeeee wa mukobwa we uri igitangaza,Meddy niwe waririmbye ngo WIRUKIRA UGUSIGA UGASIGA UGUSANGA...umuhungu ubonye iminota 10 umukunze ute??? Reka kuba materialiste urwo si urukundo!!! Kwanza you should have said NO when he(Big brother) asked you to marry him because you already knew that you are already have that engagement with someone else"his little brother" how come you said that you'll think about it?? ikibazo niweho ntago URUKUNDO...grow up kidooo
  • komera7 years ago
    Ni uko mutangira iyo mujya kubura byose. Ubwo se uwo ushaka gutwara umufiancee wa murumuna we, wowe ugiye kumwizera nka nde? Urumva hari umuntu umurimo? Kora ikosa, uzarinde upfa utishimye! Ariko kuki mukunda ibintu, mukabura ubwenge? Mwagiye mushaka ibyanyu???
  • mb7 years ago
    Ariko mana yanjye weee!!! Naragenze ndabona koko!!! Ubonye ucuruza imodoka wabaye USA none aguteje akajagari mu mutwe, agutere ubuhemu mu rukundo??? Reka nkwibarize: Uwo mwakundanaga umuretse waba umwangiye iyihe mico mibi afite??? Uwo ugiye gukunda se waba umukundiye iyihe mico myiza arusha murumuna we??? Shitani aje kukuvangira sha uzabura byose nk'ingata imenywe!! Ikindi nabonye uwo munyamerika adafite ubumuntu muri we!!! Kuki atubashye murumuna agashaka kumuca inyuma??? Ikindi kukubwira ngo niwe wamushakiye akazi yashakaga kugera kuki?? Kukwereka ko wakunze umugaragu sebuja ahari??? Kugukangisha icyaricyo ngo ushiduke??? INAMA NAGUHA KOMEZA UKUNDE UWO MWAKUNDANYE MBERE NIWE WAWE, IBINTU NI IBISHAKWA
  • jeannine7 years ago
    Muraho! Ariko se iyi nkuru ni ukuri koko? Ubu se waba waramukunze koko? Urashaka ubukire ariko? Ubutunzi ntabwo aribwo bwubaka hubaka urukundo sha!!!!!!
  • Jabbah7 years ago
    arko abakobwa mwagiye mureka kuba ibigoryi mugakabya? ubyanze hari big deal irimo?? Niba koko uwo mukundanye imyaka iyo, umukunda?
  • joy7 years ago
    gumana na murumuna we
  • nv7 years ago
    biragusaba,gukunda byanyabyo,kuko uko nge myumva ntago ukunda,umuntu ukunda ntago ashiduka gutyo.aba stable kuko aba anejejwe nuwo akunda uwo ariwe.gusa ni byiza kugisha inama,ariko ugerageze kumva izi nama harimo icyo gukora.
  • 7 years ago
    Niba ushaka umugabo gumana na murumuna we kandi niba ushaka amafaranga fata mukuru we.
  • 7 years ago
    urashaka amafaranga cg umugabo?
  • gakondo7 years ago
    Ibyawe biroroshye hababaje ibyacu.
  • Mimi7 years ago
    Waretse kuba ikigoryi koko ? Ubwose umuntu mumaranye imyaka 5 ugiye kumurutisha uw'iminota10 ? Wiba umwana rwose. Aho wakoreye ikosa rikomeye nukumubwira ko ugiye kubitekerezaho. Ese ubundi ubwiwe n'iki ko batabivuganye na murumuna we kugira ngo bakurebe niba uri muzima koko ? Ntacyo ubitekerezaho muhakanire wihuse ukomezanye urukundo nuwo wakunze mbere.
  • Kent7 years ago
    Njyewe narumiwe kabisa nkubuse Wamukobwa Weeee uko uba ushatse Gutukish Bagenzi Bawe nkubuse uwo mwakundanye 5years wht did he do Gosh Wamukobwawe Utey Isoniiiii Gusa Imana IguFashe Kuko Ushobora Guta urwo Wari Wambaye kubera Isha, imihini mushya Itera Amabavu Ese umuntu Uhemukira Umuvandimwe we Wowe Uriki koko njyewe Ndumiwe Weeee Babivuze Ukuri Koko Abakobwa Dutekereza Present Gusa No Future nd No Past nd I wonder Why Can't We Change That lol Urakoze Kudusebya Ntuzongere no Kugisha inama no munshuti kuk Wabarakaza peeee Eeeeeeeeeeeh
  • nana7 years ago
    niko mukobwa uziko utazi urukundo icyo aricyo niba uwo mu USA atinyutse ku detruna mwene nyina ukekako wowe harikindi muhuriyeho wowe azajya agucyuriraho indaya uzapfa wiyahuye ahubwo reka ubu goryi ugumane uwo warusanganwe niwe ugukunda.naho iyo ngurutsi ngo Acuruza imodoka ubwirwa nikI ko atarundi akorera uzaruha nakumvise wowe wagizengo gushaka nukwitemberera.
  • Samu7 years ago
    jye ntanama naguha ndumva ujijutse bihagije umuntu urangije kaminuza?
  • HF7 years ago
    Umva muvandi nkubwire ndi umusore wi myaka 25 yamavuko nakundanye numukobwa aza kunsura murugo aho nabaga. ubwo data wacu amubonye amwaka number. ubu barabana ark ntamukunda umukobwa yishwe nagahinda. reka nkubwirero reka ubugoryi ukunde umusore mumaranye imyaka 5 kuko aragukunda. uwo mukire numuhemu. Meddy said that WIRUKIRA UGUSIGA UGASIGA UGUSANGA Bamoso rero wikunda ibintu kuko nibishakwa Watubwiye uri umukristo Imana iravuga nubura ubwenge nzaguta. murakoze.
  • Karamira Jean de Dieu7 years ago
    Ark narumiwe! Nono c mukobwa hacyutaramenya nkuko mbibona ntuziyuva nahujya kuko ikisikibazo wakabaye ugisha inama. "IGISUBIZO" niwomwanya wokereka chr wawe wambere yuko umukunda knd utamuciye ibinu cg amafaranga nicyogihe cyokumwiyereka knd ndagusabye reka gusara kuko ushobora kubura intama nibyuma thx.
  • hmmmm7 years ago
    URIKIGORYI NAKUGIRA INAMA YO KWIPHIRA bwenge buke intashima gusa umunyenda puuuuu bose ntanumwe ukwiriye
  • Jean De Dieu Habinshuti 7 years ago
    Umva nkugire inama rero mwana was kayonza ndumva uri numuvandimwe was hafi nanjye ndi uw'i kayonza.niba Uzi ubwenge Uwo wakabiri ushaka urukundo mwsngire ugumane uwambere,kuko ibyo bishobora gutera amakimbirane mumuryango ,hagati yabavandimwe.ushobora gushaka uwakabiri ugasanga ubuze intama nibyuma.ESE wumva iwsnyu bo bagufata gute mugiglhe ubabwiye ko wanze umusore ugakunda mukuru we.ESE uwo musore was mbere yaba azize iki?
  • Nyirabintu7 years ago
    Iyi nkuru n'urwenya!Umuntu ufite ubwenge wize buzima akururwa namamodoka koko; ngo avuye USA ,injiji zabakobwa ziragwira. ....wasanga murumuna we ariwe wamutumye ngo akuneke arebe niba uri Serieuse udashigukira ibintu! Va murayo utabura byose!





Inyarwanda BACKGROUND